Hajj. Shadadi Musemakweri usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Gorilla Motors Ltd, akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gorilla FC ikina mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda; yakoze ubukwe na Uwera Bonnette[Bonnette Queen] bwitabiriwe n’ibyamamare bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Ni ubukwe bwatangiye ku wa Kane tariki 3 Nyakanga 2025 aho habaye iborori bya ‘White Party’ byabimburiye ibindi byari byitabiriwe na benshi mu biganjemo ababyirukanye na Musemakweri n’umugore we.
Ni ibirori byakurikiwe n’ibyo gusaba no gukwa byabaye ku wa Gatanu tariki 4 Nyakanga, mu gihe ku wa Gatandatu tariki 5 Nyakanga habayeho ibirori byo gusubiramo gusezerana, ari naho Uwera Bonnette agaragara yambaye agatimba ndetse n’umugabo yambaye ikositimu.
Ibi birori byo gusezerana aba bombi bari barabikoze mu bihe icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi, ku buryo byitabiriwe n’abantu bake cyane, bakaba barahisemo kubisubiramo muri iki gihe iki cyorezo cyacyendereye.
Uraranganyije amaso ku mbuga nkoranyambaga ntabwo wamara umunota utarabona amafoto y’aba bageni, ikintu kigaragaza ko ubu bukwe bwatigishije imbuga nkoranyambaga. Ni ubukwe bwabereye Château le Marara, mu gihe cy’iminsi itatu yose bwamaze.
Ndetse bamwe bakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kubona uko bwari buteguye ndetse n’iminsi bwamaze babwise ubukwe bw’umwaka, abandi babugereranya n’ubw’umuherwe Jeff Bezos washinze Amazon uheruka kurushinga Lauren Sánchez, bwamaze hafi icyumweru bubera ku kirwa mu Butaliyani bukitabirwa n’ibyamamare bitandukanye muri Amerika.
Ubukwe bwa Uwera Bonnette na Hajj. Shadadi Musemakweri basanzwe bafitanye abana batatu, bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birimo Isimbi Model n’umugabo we Shaul Hatzir, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie n’abavandimwe be bahuriye mu cyo bise Mäckenzies, nyirasenge Jeanine Noach n’abandi batandukanye barimo n’abanyamahanga bari baturutse hanze y’u Rwanda.
DJ Tyga ni we wasusurukije ibi birori by’akataraboneka.
Aba bombi basanzwe bafitanye abana batatuAba bombi bakodesheje Château le Marara, mu gihe cy’iminsi itatu yose ubukwe bwamazeAbageni banyoye amata bifurizwa gutunga bagatunganirwaAbageni barebana akana ko mu jishoAhabereye ibi birori ni uku hari harimbishijweAbenshi babonye ubu bukwe bahamya ko bwashowemo akayaboBamwe ku mbuga nkoranyambaga birahiye ubu bukwe babugereranya n'ubuherutse kuba bwa Jeff BezosBonnette Queen na murumuna we Josine Queen wari witabiriye ubukwe bwa mukuru weBonnette ni uku yaserutse ubwo yakoraga ibirori byabimburiye ibindiBonnette Uwera n'umugabo we bari bishimye mu buryo budasanzweBonnette Queen n'umugabo we basomana mu birori bya White PartyBrenda Iradukunda wamenyekanye muri Mäckenzies ni umwe mu bari bitabiriyeIbi birori byabimburiye ibindi ababyitabiriye bari bambaye umweru gusaIbi birori byari binogeye ijishoIbi birori byatumiwemo abantu mbarwaIradukunda Brenda na Uwera Bonnette bari kubyina bya Kinyarwanda mu bukwe bw'uyu mugoreIsimbi Model na Uwera Bonnette bafatana ifotoIsimbi Model ni uku yaserutse ubwo habaga ibirori byo gusaba no gukwa Uwera BonnetteIsimbi Model ni umwe mu bari babukereye muri ubu bukweIsimbi Model n'umugabo ubwo bafatanaga ifoto n'umugeni ku munsi wa gatatu w'ibiroriIsimbi Model n'umugabo we bari mu batashye ubu bukweKathia Kamali ni uku yaserutse yambaye mu birori byo gusaba no gukwa Uwera BonnetteKethya ni umwe mu bakobwa bari bitabiriye ibi biroriMiss Nishimwe Naomie yari abereweMichael Tesfay n'umugore we Miss Nishimwe Naomie ubwo bari bitabiriye byo gusaba no gukwa Uwera BonnetteMiss Nishimwe ni uku yaserutse ubwo Bonnette yasabwagaMiss Nishimwe ni uku yaserutse ubwo muri ubu bukwe habaga ibirori by'abambaye umweruMukundwa Keilla ni umwe mu bitabiriye ubu bukweMurumuna wa Uwera Bonnette witwa Josine Queen ni uku yaserutseMusemakweri n'inshuti ze bari kwishimanaNi ubukwe bwasize benshi bari kubwirahiraNishimwe Naomie ni umwe mu bari babukereye muri ibi biroriNubwo bari barahanye isezerano aba bombi bahisemo kurisubiramoUbu bukwe bamwe bavuze ko ari ubw'umwaka nubwo utararangiraUbu bukwe bw'aba bombi bwasubiwemo nyuma y'ubwo bari bakoze muri Covid-19Umugeni ni uku yaserutse ku munsi wo gusubiramo isezerano n'umugabo weUwera Bonnette ku munsi wo gusubiramo isezerano n'umugabo weUwera Bonnette n'umugabo we bafatanye ifoto n'abavandimwe beUwera Bonnette yakangaranyije imbuga nkoranyambaga kubera ubukwe aheruka gukoraUwera Bonnettte yari abereweWari umunsi udasanzwe ku bageni
Amafoto yo ku munsi wo gusubiramo isezerano: Mugwiza Olivier
Ibitekerezo 0