Kuri uyu wa Kane, tariki 27 Ukwakira 2022, ikipe yabanje mu kibuga ni ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yakinaga na Uganda, saa Yine za mu gitondo kuri Nyayo Stadium. Uyu mukinio wihariwe n’ikipe y’u Rwanda mu gice cyawo cya mbere.
Iki gice cya mbere cyarangiye umukino uyobowe n’u Rwanda ku manota 25-14 ya Uganda. Mu gice cya Kabiri ikipe ya Uganda yakuriye mu mukino itangira kwitwara neza, ariko ntacyo byatanze kuko umukino wasojwe ikipe y’u Rwanda uwucyuye ku manota 47-39.
Undi mukino ukomeye wahuje ikipe y’u Rwanda na Ethiopia, amakipe yombi yahatanye kuva umukino utangiye kugeza urangiye. Nubwo bahatanye ariko ibice byose byayobowe n’abasore b’u Rwanda.
Igice cya mbere ikipe y’u Rwanda yakirangije ku manota 20-19 ya Ethiopia, mu gice cya Kabiri nacyo ikipe y’u Rwanda yakirangije nacyo ikiyoboye ku manota 44-40, ari nako umukino warangiye.
Nyuma y’uyu mukino umutoza w’abatarengeje imyaka 18 Bagirishya Anaclet, yavuze ko bishimiye indi ntambwe bateye muri iri rushanwa.
Ati “Turashima Imana ko intsinzi tuyibonye ndetse tukaba tunabonye itike ya ½. Umukino wagenze neza ariko twabonye amakosa menshi tugomba gukosora by’umwihariko mu gice cy’ubwugarizi. Mu mikino ikurikira tuziwara neza.”
Ntabwo umutoza w’abatarengeje imyaka 18 ariwe wagize ibyo atangaza gusa, ahubwo na Ntabanganyimana Antoine w’abatarengeje imyaka 20, nawe yavuze ko barushijwe igihagararo byatumye biga ubundi buryo bw’imikinire.
Ati "Ntabwo umukino watworoheye kuko abasore bari barebare cyane byatumye dukoresha imbaraga nyinshi mu mipira yo hasi. Twagize Imana biraduhira tubona amanota n’itike. Turaganira n’abakinnyi tubashe kugera ku gikombe tunagitware."
Ikipe y’abatarengeje imyaka 18 bazahura na Kenya naho ikipe y’abatarengeje imyaka 20 yo izahura n’abasore b’ikipe y’u Burundi ku wa Gatanu tariki ya 28 Ukwakira 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!