U Rwanda rusanzwe rwitabira amarushanwa yo muri Zone V mu bagore, ariko hakitabira amakipe yo mu byiciro by'abakiri bato.
Kuri ubu FERWAHAND yatangiye gutegura ikipe nkuru y'abagore izitabira imikino ya Zone V izaba muri Nzeri uyu mwaka.
Iyi mikino izatanga itike y'Igikombe cya Afurika yagombaga kubera muri Ethiopia ariko amakuru IGIHE yamenye ni uko Impuzamashyirahamwe y'Umukino wa Handball muri Afurika (CAHB) yasabye u Rwanda kuyakira ndetse amatariki ashobora guhinduka.
Mu gihe u Rwanda rwakwitwara neza muri iyi mikino yo mu karere, rukabona itike y'Igikombe cya Afurika, ni ubwa mbere ruzaba rukinnye iri rushanwa mu bagore.
Ni mu gihe abagabo batangiye gukina Igikombe cya Afurika mu 2024 ubwo cyari cyabereye mu Misiri, banitabira icya 2026 cyabereye i Kigali mu ntangiriro z'uyu mwaka.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko FERWAHAND iri gushaka uburyo amakipe y'abagore mu Rwanda yazamura urwego mu bijyanye n'ubushobozi aho kuri ubu iri kuganira n'inzego zinyuranye.
Kuri ubu Shampiyona y'Abagore muri Handball yubakiye ku makipe y'amashuri yisumbuye n'aya kaminuza, ibituma hari abakinnyi babura uko bakomeza gukina nyuma yo gusoza amasomo yabo.









Ibitekerezo 0