Uyu mukino w’abatarengeje imyaka 20 watangiye amakipe yombi afite inyota yo gushaka ibitego hakiri kare, ariko u Rwanda rwinjira mu mukino mbere, nubwo amakipe yombi yatsindaga, bigatuma nta kinyuranyo kinini kiboneka.
Gutsinda byakomeje kugorana ku makipe yombi kuko mu bwugarizi bose bari bahagaze neza. Igice cya mbere cyarangiye abasore b’u Rwanda bari imbere ku kinyuranyo cy’igitego kimwe batsinze Uganda 17-16.
Abakinnyi bagiye mu karuhuko guhabwa inama n’abatoza. Abakinnyi ba Uganda basaga naho ari bo bumvise inama z’abatoza kurusha ab’u Rwanda kubera ko bagitangiranye imbaraga nyinshi.
Nubwo binjiye muri iki gice mbere ariko ntibyabujije abasore b’u Rwanda kwibuka ko bagomba kubona intsinzi kuri uyu mukino, mu minota 60 y’umukino yongera kujya imbere ya Uganda, iyirusha ibitego bitatu.
Iki kinyuranyo u Rwanda rwakomeje kukigenderaho, cyane cyane bifashishije kubyaza umusaruro amakosa menshi yakorwaga n’abakinnyi ba Uganda. Ku munota wa nyuma Uganda yashyizemo ikindi gitego umukino urangira ku kinyuranyo cy’ibitego bibiri. U Rwanda rwatwaye igikombe rutsinze ibitego 39-37.
Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Umutoza Ntabanganyimana Antoine, yavuze ko bashimira Imana na Leta y’u Rwanda ku bufasha yabahaye no kubaba hafi bakegukana igikombe.
Yagize ati “Turashimira Imana ku bwo kubana natwe, ndetse tukanashimira n’ubuyobozi bw’igihugu bwatubaye hafi. Twatangiye neza umukino ari nacyo cyatumye twegukana igikombe, ariko ntibyabujije Uganda kudusatira hagati mu mukino, mu minota ya nyuma twagerageje kubaguma imbere. Tuzaguma muri uyu murongo tubashe guhesha igihugu cyacu ishema.”
Mbere y’uyu mukino habanje umukino ukomeye wahuje kandi Ikipe y’u Rwanda ndetse n’iy’u Burundi z’abatarengeje imyaka 18. Uyu mukino wabaye ku saa Saba, wabereye kuri Ulinzi Sport Complex biza kurangira ruwutsinze rugera ku mukino wa nyuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!