00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harakekwa ruswa mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 25 February 2016 saa 12:00
Yasuwe :

Muri Gicurasi 2015, nibwo abayobozi bakuru batandatu b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi batawe muri yombi na Polisi yo mu Busuwisi, bashinjwa n’ubutabera bwa Amerika ibyaha bya Ruswa byakozwe mu myaka 20 ishize.

Sepp Blatter wayobora FIFA na Michel Platini wayoboraga Ishyirahamwe r’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA) bahagaritswe kudakandagira mu bikorwa bya siporo mu gihe cy’imyaka itandatu kubera amafaranga adasobanutse yishyuwe Platini mu mwaka wa 1998.

Mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi kandi havuzwe ruswa mu guha igihugu cya Qatar kwakira igikombe cy’Isi muri 2022, ndetse havuzwe n’itabwa muri yombi rya ba Visi Perezida ba FIFA harimo Alfredo Hawit wo muri Honduras na Juan Angel Napout wo muri Paraguay batawe muri yombi bafatiwe muri hotel mu Busuwisi.

Mu Rwanda naho, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Olivier Murindahabi, akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo ndetse hari n’abandi bakurikiranyweho kunyereza umutungo ubwo umuriro waburaga i Huye mu mikino ya CHAN.

Nta gihe gishize urwego rw’Umuvunyi rutangaje ko rufata ibyaha byo kunyereza umutungo nk’ibyaha bifitanye isano na ruswa ndetse ko rwasabye ababishinzwe ko byakwandikwa no mu gitabo cy’amategeko ahana.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International bwiswe‘Global Corruption Report: Sport.’ bwagaragaje ko abantu batereye icyizere ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA na Siporo muri rusange.

Kuri uyu wa 25 Gashyantare 2016, ubwo Umuyobozi wungirije wa Transparency ku Isi, Elena A Pinlova, yagiranaga ikiganiro n’Abanyamakuru mu ruzinduko yari arimo mu Rwanda yasobanuye kuri Ruswa igaragara mu mikino cyane mu mupira w’amaguru .

Elena yasobanuye ko iyi raporo igaragaza ko abagera kuri 69% batereye icyizere FIFA, abagera kuri 50% babona FIFA yakongera ikubaka icyizere, abagera kuri 43% bavuga ko ibibazo byayigaragayemo byabagabanyirije uburyohe bw’umupira ndetse ko 60% nta cyizere bafitiye abiyamamariza kuyiyobora.

Yavuze ko ubu bushakashatsi bwakorewe ku basaga ibihumbi 25,000 bakunda umupira w’amaguru mu bihugu bisaga 28 biganjemo abakorana bya hafi n’umupira, aho yarebye ku bibazo bitandukanye birimo ukwivanga mu mupira kw’Abanyapolitiki muri Aziya;Ruswa muri Siporo y’Afurika; amatora ya FIFA; kugura imikino ; imikorere y’amakipe mu Bwongereza n’ibindi.Gusa ngo amafaranga yanyerejwe yo ntabarika.

Iyi Raporo nubwo itagaragaza ko u Rwanda rwaba rwaramunzwe na Ruswa mu mupira w’amaguru , yasabye ishami ryayo rikorera mu Rwanda gukanguka cyane ko hatajya hagaragara amakuru avuga uko gushyiraho abatoza bikorwa, kubaka za Stade n’ibindi.

Gusa Elena avuga ko ugereranyije n’ibindi bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, u Rwanda ruri mu bihugu bigaragaramo ruswa nke no mu zindi nzego, bityo no mu mikino bigatanga icyizere ko bidakabije.

Ati “Iyi Raporo ntigaragaza ko u Rwanda rwaba rwugarijwe na Ruswa, ariko isaba ko imiryango yose ya Transparency itangira kureba muri Siporo. Igihugu cyanyu gikora neza ugereranyije n’ibindi byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.”

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko mu Rwanda nubwo bidakabije ariko hari ibibazo umuntu atakwirengagiza bigenda bivugwamo ruswa harimo bamwe mu bayobozi ba FERWAFA bakurikiranyeho ruswa mu kubaka hotel, Ibibazo bitavuzweho rumwe kuri Stade ya Gahanga na Huye, Ibibazo bya Mazout byagaragaye muri CHAN n’ibindi.

Ati “Kwikanga ko twarikanze bahora bavuga Stade ya Gahanga ntitwigeze tumenya impamvu itubatswe, mu kubaka Stade ya Huye muzi uko byagenze, muzi ibibazo by’umuriro byavutse muri CHAN, ukumva umutoza yagiye ukumva undi ngo yaje cyangwa yagiye adahembwe, ibyo byose imiyoborere mibi ituma twikanga ruswa”

Nubwo ubu bushakashatsi bwakozwe ku mikino yose , bigaragara ko umupira w’amaguru ariwo ugaragaramo ruswa nyinshi ku mpamvu z’uko ariwo ugira abakunzi benshi, n’ibindi.

Ingabire Immaculée ,Umuyobozi wa Transparency International Rwanda yavuze ko ibibera mu mupira w'amaguru mu gihugu byabateye impungenge
Umuyobozi wungirije wa Transparency ku Isi, Elena A Pinlova,yavuze ko hakwiye kurebwa neza niba iyi ruswa idahari mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages