Ni umukino uri gufatwa nka kimwe mu bikorwa bizagira uruhare mu gutuma ba mukerarugendo benshi basura u Rwanda, kandi abageze mu gihugu bakabona urunyurane rw’ibikorwa bishobora gutuma bagitindamo.
Uyu mukino uzajya utuma umuntu abasha kwitegereza ibyiza nyaburanga bitatse igihugu udasibye no kwishimisha, usanzwe umenyerewe mu bihugu bitandukanye haba mu bijyanye n’ubukerarugendo, ndetse ni n’uburyo umuntu yakoresha ava ahantu hamwe ajya ahandi.
Ubwo uyu mukino watangizwaga mu Kibuga cy’Indege cyo mu Karere ka Huye, Abapilote babiri b’Ababiligi, Alain Julot na Sebastien Houben, berekanye uko uyu mukino uzajya ukorwa, basobanura ko umuntu ashobora kuguruka yitwaye cyangwa bakaguruka ari babiri.
Julot yasobanuye ko kuguruka mu mutaka bitagoranye cyane ariko bisaba kubyiga no kubihererwa uruhushya.
Yagize ati “Iyi mashini twakoresheje ifite ubushobozi bwo gutwara umuntu umwe ariko hari n’izindi zitwara babiri aho umupilote aheka umugenzi. Umuntu ubitangiye bwa mbere ashobora kuguruka ajya hejuru muri metero ziri hagati ya 15 na 20 ariko umuntu ubizobereye yaharenza. Mu Rwanda ahari kirere cyiza cyo gukoreramo siporo nk’iyi, dufite gahunda yo gushyiraho ishuri ryigisha abantu kuguruka mu mutaka”.
Uyu mugabo yanavuze ko umuntu ashobora kuguruka mu mutaka akamara mu kirere amasaha arenga atatu. Ashobora kandi kugendera ku muvuduko uri hagati ya kilometero 25 na 72 ku isaha.
Sebastien Houben yavuze ko kuguruka mu mutaka ari uburyo bwiza bwo gukora siporo, umuntu areba n’ibyiza nyaburanga by’agace ari kugurukiramo.
Umukozi wa RDB mu ishami ry’Ubukerarugendo, Sibomana Jean Aimé, yavuze siporo yo kuguruka mu kirere batekereje kuyizana mu Rwanda nyuma yo gukora inyigo bagasanga yafasha mu guteza imbere ubukerarugendo.
Yagize ati “Iki gikorwa kiri muri gahunda yo gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda irambye y’ubukerarugendo yo kongera ibisurwa mu gihugu. Hagiye hakorwa inyigo zitandukanye bigaragara ko ibikorwa bijyanye na siporo zaba izo ku butaka ugenda ku magare, haba izo mu kirere zabyarira igihugu cyacu umusaruro wiyongereye mu bukerarugendo”.
Sibomana avuga ko mu Rwanda hose basanze hari ibisabwa byose kugira ngo siporo yo kugurukira mu mitaka ikorwe, bityo biyemeza kuyitangiza.
Biteganywa ko iyi siporo yazajya ibera i Huye, i Rubavu, i Karongi n’i Kayonza. RDB ivuga ko ifite gahunda yo kwigisha ba mukerarugendo bashaka kuba abapilote bakaguruka bonyine bityo hagiye kugurwa ibikoresho byose bizajya byifashishwa.



















TANGA IGITEKEREZO