Aya marushanwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’imikino ya Triathlon ikomatanyije “koga, gusiganwa magare no kwiruka ku maguru” muri gahunda yaryo ngarukakwezi, yabereye i Karongi iruhande rw’i Kivu yegukanwa na Hategekimana Timamu mu bahungu wasize bagenzi be akoresheje 1:08’52” ndetse na Uwineza Hanan mu bakobwa wakoresheje 1:25’05” ku ntera ya metero 750 mu mazi, kilometero 20 ku igare na kirometero eshanu ku maguru.
Uwineza Hanan usanzwe ukinira Gisenyi Beach nyuma yo kwegukana iri rushanwa, yatangaje ko yabigezeho kubera ubushake n’inyota yari afite yo gutsinda anasaba abandi kwitabira iyi mikino by’umwihariko abakobwa.
Yagize ati “Ibanga nakoresheje ni imyitozo myinshi n’igare gusa Karongi yangoye kubera umuhanda uzamuka gusa kuba nari nsanzwe nzi igare nibyo byamfashije cyane.’’
Hategekimana Timamu wabaye uwa mbere mu bahungu we yagize ati“Biranshimishije cyane kuba nongeye kuba uwa mbere kuko n’ubundi ni njye usanganywe uyu mwanya. Nabifashijwemo n’imyitozo myinshi nakoze ku igare no mu mazi gusa dukeneye kugira amakipe y’abantu benshi bafashanya nko mu magare.’’
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis, yatangaje ko ari umukino mwiza ariko bagihura n’imbogamizi z’ibikoresho bidahagije bitewe n’ibyo umukino usaba ndetse n’icy’uko abakobwa baracyari bake.
Yagize ati “Imbogamizi zihari ni amagare niyo mpamvu ubona bataba benshi gusa twatangiye gukorana n’Ishyirahamwe ry’umukno w’amagare n’iry’imikino ngororamubiri kugira ngo dufatanye. Ubu biracyari mu biganiro ariko dufite icyizere.’’
Uretse aya marushanwa yabaye mu mpera z’iki Cyumweru mu Karere ka Karongi, hateganyijwe n’andi azasoza uyu umwaka i Nyamata mu Karere ka Bugesera. Kuri ubu Ishyirahamwe ry’uyu mukino ririmo gukoresha aya marushanwa mu gutegura abakinnyi bazaserukira igihugu umwaka utaha mu mikino ihuza ibihugu byo mu Muryango wa Commonwealth.



















TANGA IGITEKEREZO