00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihe IShowSpeed atazibagirwa mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 February 2026 saa 03:59
Yasuwe :

IShowSpeed, umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga yibukije abamukurikira urugendo yagiriye muri Afurika, agaragaza u Rwanda nk’ahatumye atangira kwiyumva nk’umuntu w’umugabo kandi rimwe na rimwe gutsindwa bibaho.

Mu ijoro ryo ku wa 9 rishyira ku wa 10 Mutarama 2026, ni bwo Darren Jason Watkins Jr ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze mu Rwanda, ariko abanza gusura Pariki y’Ibirunga yirebera ingagi imbonankubone.

Guhura n’ingagi akazibonera, yavuze ko byamweretse ko ibi binyabuzima ari ibinyamahoro kandi ko kubigera imbere ubwabyo ari byo byatumye yiyumva nk’umuntu mukuru biruse uko yiyumvaga mbere.

Ati “Ibyo bihe nagize icyo gihe byatumye noneho numva mbaye umuntu w’umugabo. Natunguwe no kubona ingagi zidateye ubwoba nk’uko zigaragara. Ugomba kwiyumvisha ko nta kibazo kandi buri kimwe kiza kugenda neza.”

“Umwe mu bana b’ingagi yaraje aranyegera, ankoraho. Ingagi ni nziza cyane zijya kumera nk’inkende, ushobora kugira ngo ni inkende zakuze.”

Nyuma yo kugirira ibihe byiza muri Pariki y’Ibirunga, yakurikijeho kwinjira mu Mujyi wa Kigali, aho benshi bari bamutegereje kugira ngo bifatanye mu kwereka abamukurikira umwihariko waho.

Ubwo yageraga i Nyamirambo ahazwi nka Club Rafiki, yahuye n’urubyiruko rw’ingeri zinyuranye rumwereka impano zitandukanye, ndetse ahava amenye ko umuntu adahora atsinda buri gihe.

Ati “Aha ni ahantu hari heza cyane. Hari moto ebyiri twakuruye njye n’undi muntu [Rutambi], ariko uyu muntu ntimwabyemera ko yananyweye lisansi mbona nta muntu ubitinzeho, numva ntibisanzwe ariko numva ko bishoboka.”

“Nyuma ye nahuye n’umugabo mugufi [Kagarara], dukora ‘pompage’ aransinda. Kuva icyo gihe namenye ko hari igihe nshobora gutsindwa. Nagiye mu nzu ya Basketball [BK Arena], byari byiza. Nagiye muri Stade Amahoro, ni imwe mu nziza nabashije kugeramo.”

Aho IShowSpeed yacaga hose yeretswe urukundo kuko yabaga ashagawe n’abamukurikira benshi bagenda bavuga izina rye, ndetse ubwo yavaga kuri Zaria Court yahuye n’umwe mu bafana be wamubonye afatwa n’amaragamutima ararira mu muhanda.

Mu bindi yakoze yagerageje indyo yo mu Rwanda, abyina ndetse anavuza umurishyo wa Kinyarwanda, mu rwego rwo gusangira umunezero n’Abanyarwanda.

Indi nkuru wasoma: IShowSpeed yasize inkuru i Kigali (Amafoto & Video)

IShowSpeed yagaragaje ko bidasanzwe ko umuntu ahagarika moto zigenda
Kagarara yeretse IShowSpeed ko gutsindwa bibaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages