Isiganwa nk’iri ritegurwa na Cercle Sportif de Butare (CSB) ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri (RAF), Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye ryaherukaga kubera muri aka gace muri Mutarama 2020.
Biteganyijwe ko Huye Half Marathon izabera mu Karere ka Huye ku wa 9 Ukwakira 2022 mu mihanda y’Umujyi wa Huye.
Abazitabira bazasiganwa mu byiciro bitatu bitandukanye birimo icya mbere kizaba kigizwe n’ababigize umwuga bazasiganwa ku ntera y’ibilometero 21 na metero 97; icyiciro cya kabiri cyo kizaba kigizwe n’abatarabigize umwuga aho bazasiganwa kuri kilometero 10 mu gihe icya gatatu kizitabirwa n’abakuze n’abakiri bato aho bazasiganwa ahareshya n’ibilometero bitanu.
Muri iri siganwa hanateguwe imikino ibanziriza iri rushanwa irimo Basketball, Volleyball no Koga [Swimming] mu bahungu n’abakobwa, izahuza ibigo bitandukanye by’amashuri byo mu Mujyi wa Huye bisanzwe bizwiho ubuhanga muri iyi mikino.
Iyi mikino yo yatangiye kuri uyu wa Gatanu izakomeza no ku wa Gatandatu, ku wa 8 Ukwakira 2022, iri kubera ku bibuga bya Groupe Scolaire Officiale de Butare no kuri IPRC Huye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!