Ibitangazamakuru bimwe bivuga ko Buhake ari Umunyarwanda nubwo abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yatangaje ko ababyeyi be baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Emmanuel Rugamba niwe Munyarwanda wa mbere washoboye kugera mu ikipe yo muri NFL igihe yasinyishwaga n’ikipe ya Cleveland Browns muri Gicurasi 2021. Icyakora, ntiyashoboye gukinamo umukino n’umwe bitewe n’uko yarekuwe habura ukwezi ngo umwaka w’imikino utangire.
Ubusanzwe buri mwaka mbere y’impeshyi, amakipe 32 yo muri NFL atoranya abakinnyi bashya baturutse muri kaminuza zitandukanye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uwo muhango wo gutoranya utwara iminsi itatu. Abakinnyi 224 batorwa binyuze mu byiciro birindwi. Muri buri cyiciro, buri kipe yemerewe gutora umukinnyi umwe ariko iyo bigeze mu cyiciro cya gatatu kugeza ku cya karindwi, amakipe yibasiwe n’imvune yemererwa gutora abakinnyi barenze umwe.
Buri cyiciro kiba gifite iminota ntarengwa yo kuba ikipe yatoye umukinnyi yifuza. Mu cyiciro cya mbere hatangwa iminota 10, mu cya kabiri hagatangwa irindwi mu gihe mu cya gatatu kugeza ku cya gatandatu hatangwa itanu. Iminota ine yonyine niyo itangwa mu gice cya karindwi.
Ikipe ifatwa n’iminota yahawe ngo ibe yatoye umukinnyi yifuza ihabwa amahirwe ya kabiri nubwo iba yishyize mu byago by’uko umukinnyi yateganyaga gutora yegukwanwa n’indi kipe.
Ikindi ni uko uburyo amakipe atora abakinnyi butandukanye. Gutora bigendera ku buryo ikipe iba yaritwaye mu mwaka w’imikino ushize. Amakipe yarangije ari aya nyuma yemerewe gutora mbere agahabwa n’amahirwe yo gutoranya abakinnyi beza baturutse muri kaminuza.
Iyo ni imwe mu mpamvu umukinnyi nka Tom Brady yavuyemo igihangange ubwo yatorwaga n’ikipe ya New England Patriots mu 2000.
Nubwo New England Patriots itari yaregukanye igikombe na kimwe itora Brady, yari ikipe yitwaraga neza mu mpera z’i 1990 harimo n’uko yageze ku mukino wa nyuma mu 1997.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!