Kuri uyu wa kabiri, tariki 05 Gashyantare 2019 nibwo abayobozi muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Komite Olempike y’u Rwanda n’Impuzamashyirahamwe ya za Komite Olempike zo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba ‘ANOCA ZONE V’ batangije ku mugaragaro imyiteguro y’iyi mikino izajya iba buri myaka ibiri.
Ku nshuro ya mbere iyi mikino izabera mu Karere ka Huye kuva tariki 2 Mata 2019 kugeza tariki 6 Mata 2019.
Hazateranira amakipe y’abatarengeje imyaka 18 aturutse mu bihugu 11 bihuriye muri ‘ANOCA ZONE V’: u Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, u Burundi, Érythrée, Ethiopie, Sudani y’amajyepfo, Sudani, Somalia, na Misiri.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, atangiza imyiteguro y’iyi mikino, yashimiye abatoranyije insanganyamatsiko z’uyu mwaka.
Nyirasafri ati “Ndashimira ko iyi mikino yahujwe n’igihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Si ugukina gusa, ahubwo harimo n’amasomo y’ibyo u Rwanda rwanyuzemo. Tuzagaragaza ko n’ubwo Jenoside yabaye hari urubyiruko rwayihagaritse kandi rufite iya mbere mu kuyamagana.”
Amakipe azitabira aya marushanwa y’ingimbi azaseruka mu mikino itanu itandukanye Beach Volleyball, Amagare, Basketball ikinwa n’abakinnyi batatu, Imikino ngororamubiri na Taekwondo.
Nubwo muri iyi mikino hazafatwamo igihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntabwo izakuraho imikino isanzwe iba muri Kamena buri mwaka yo kwibuka izi nzirakarengane izwi nka ‘Genocide Memorial Tournaments’.






Ibitekerezo 0