00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibisubizo by’ibibazo wibaza ku bakora siporo yo kubaka umubiri (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 30 August 2025 saa 03:39
Yasuwe :

Birashoboka ko ujya wibaza byinshi ku bijyanye na siporo yo kubaka umubiri. IGIHE yaganiriye na Hirana Clément ubikora nk’uwabigize umwuga, asubiza bimwe mu bibazo abantu bakunze kwibaza kuri ako kazi.

Hirana Clément ni Umunyarwanda ukina mu mikino yo kubaka umubiri no kugaragaza umubyimba mu buryo bw’umwuga (Culturisme/bodybuilding).

Yatangiriye uyu mukino mu Mujyi wa Rennes mu Bufaransa nk’utarabigize umwuga mu 2010. Nyuma yo gutangira akora imyitozo yoroheje nko gusimbuka imigozi, kwiruka no guterura ibyuma, mu 2012 yatangiye kubona impinduka ku mubiri we, atangira kwitabira amarushanwa atandukanye.

Uyu musore ukina mu ikipe ya ABE_WORKOUTS, afite ibigango bihambaye kuko umuzenguruko w’akaboko ke upima santimetero 52, itako rifite 72, mu gihe igituza cye kingana na santimetero 127.

Mu 2016, Hirana yegukanye irushanwa rya Muscleshow ryabereye i Paris, anegukana umwanya wa kabiri mu ryitwa Musclemania mu cyiciro cya Men’s Classic.

Kurikira ikiganiro kirambuye, umenye byinshi kurushaho.

Hirana Clément amaze imyaka 13 mu mukino wo kubaka umubiri
Umuzenguruko w’akaboko ka Hirana upima santimetero 52
Igituza cya Hirana kingana na santimetero 127
Hirana Clément ni umwe mu banyarwanda bake babarizwa mu mukino wo kubaka umubiri
Hirana Clément avuga ko abantu bubaka umubiri bikunda cyane

Amafoto: Esther Yasipi
Video: Rukimbira Divin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages