Umwaka wa 2015 wabaye umwaka w’ishya n’ihirwe ku mukino w’amagare
Ikipe y’igihugu y’amagare yegukanye Tour du Rwanda 2015 ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ubwo umukinnyi wa Team Kalisimbi Jean Bosco Nsengimana yegukanaga irushanwa ryabaga ku nshuro ya 7, akoresheje 23h54’50’’ mu minsi umunani bamaze bazenguruka ibice binyuranye by’u Rwanda ku ntera y’ibirometero 928.
Nsengimana ni umunyarwanda w’imyaka 22, ukomoka mu Karere ka Rubavu’ yabaye umunyarwanda wa kabiri wegukanye Tour du Rwanda nyuma yaho mu mwaka wa 2014 Valens Ndayisenga yayegukanaga ku nshuro ya mbere nk’umunyarwanda kuva Tour du Rwanda yaba irushanwa mpuzamahanga.
Ikipe ya Team Rwanda yakuye miliyoni 47.190.000Rfw muri Tour du Rwanda
Nsengimana wambaye umwenda w’umuhondo (Maillot Jaune) kuva ku munsi wa mbere w’isiganwa kugeza risoje, yashoboye no kwegukana uduce dutatu muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka, harimo agace kabanziriza utundi (Prologue) atwara agace ka Kigali-Musanze na Rubavu-Kigali. Mugenzi we Bintunimana Emille na we yashoboye gutwara agace ka Kigali-Huye muri iri siganwa.
Kwitwara neza kw’amakipe atatu yari ahagarariye u Rwanda muri iri siganwa, byasigiye abakinnyi amafaranga asaga miliyoni icyenga n’ibihumbi magana atandatu (9 690 849 FRW).
Aya akaba ari amafaranga bakuye mu bihembo, harimo ibyahawe umukinnyi muto witwaye neza, umukinnyi wegukanye irushanwa, umunyafurika witwaye neza, umunyarwanda witwaye neza, ndetse n’ibihembo byahabwaga abakinnyi 20 baje ku isonga kuri buri gace.
Buri mukinnyi wa Team Rwanda yayabonye byibura amafaranga 645.000Rfw yo ku bihembo byo muri iri rushanwa kuko ubusanzwe byose babigabana hagati yabo nk’uko basanzwe babigenza.
Kuri ayo mafaranga hiyongereyeho ayavuye muri Minisiteri y’Umuco na Siporo (Minispoc), yatanze miliyoni 37 n’ibihumbi 500 (37.50.000Rfw) nk’inshimwe ryo kwitwara neza aho ayo mafaranga agabanywa abakinnyi 15 ba Team Rwanda; buri umwe akaba yarabonye 2.500.000 nk’agahimbazamusyi yatanzwe na Minispoc.
Aha, bisobanuye ko buri mukinnyi mu bari bagize Team Rwanda yatahanye miliyoni 3.145.000 nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda 2015 angana na 47.190.849 ku ikipe yose.
Minispoc yanageneye abakurikiranaga aba bakinnyi, ishimwe rya miliyoni n’igice kuri buri umwe harimo abatoza n’abakanishi.
Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwegukanye umudali wa Zahabu mu mikino Nyafurika
Umukinnyi wa Team Rwanda, akaba na kapiteni wa Team Kalisimbi, Hadi Janvier yegukanye umudari wa Zahabu mu mikino Nyafurika (All Africa Games), yabereye muri Congo Brazzaville muri Nzeli.
Hadi akorejeshe amasaha 3 iminota 27 n’amasegonda 39 ku ntera y’ibirometero 42, 39, akaba yarushize umunyafurika y’Epfo, Butler Reynard amasegonda 31 aha hari ugusiganwa ku muhanda (road race) na ho ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare yegukanye umwanya wa gatatu muri aya marushanwa.
Nsengimana Bosco na Hadi Janvier basinye mu ikipe ya Bike Aid yo mu Budage
Nyuma yo kwitwara neza akegukana Tour du Rwanda 2015, Nsengimana Jean Bosco na Hadi Janvier bahise bagurwa n’ikipe ya Bike Aid yo mu Budage aho basinye amasezerano y’umwaka umwe.
Aba bakinnyi babiri b’Abanyarwanda baje bakurikira umukinnyi Adrien Niyonshuti ukinira ikipe ya Data Dimension yo muri Afurika y’Epfo.
Usibye Nsengimana wegukanye Tour du Rwanda, Hadi Janvier na we yakoze andi mateka muri uyu mwaka yegukana umudari wa zahabu mu mikino Nyafurika (All Africa games).
Hadi ashobora gukina imikino Olempike
Kugeza ubu, Hadi Janvier ari ku rutonde rukorwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi (UCI) ku mwanya wa 10 muri Afurika aho ashobora kwitabira imikino Olempike izabera mu gihugu cya Brazil kuko Afurika ihagararirwa n’abakinnyi 10 ba mbere kuri uyu mugabane.
Undi mukinnyi wigeze kuza mu myanya icumi ya mbere akaba ari Adrien Niyonshuti ubwo yitabiraga imikino Olimpike mu mwaka wa 2012 yabereye mu gihugu cy’Ubwongereza.
Undi mukinnyi uri mu myanya ya hafi ni Nsengimana, aho kuri ubu ari ku mwanya wa 13 ku rutonde rwa UCI muri Afurika.
Muri uyu mwaka umukino w’amagare ni wo wahiriwe ndetse uhesha ishema u Rwanda kurusha indi mikino yose yo mu Rwanda aho abakinnyi begukanye imidari ndetse begukana na Tour du Rwanda.
Team Rwanda yitabiriye irushanwa ry’Isi ry’amagare muri Amerika
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare (Team Rwanda), yakinnye irushanwa ry’Isi muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika muri Nzeli mu Mujyi wa Richmond, gusa nta byinshi iyi kipe yakoze kuko bwari ubwa mbere yitabirye iyi mikino.
Umutoza Jean Marie Ntagwabira yitabye Imana asiga agahinda mu mitima ya benshi
Ntagwabira Jean Marie wabaye umukinnyi n’umutoza ukomeye muri APR ndetse atoza amakipe nka Rayon Sports, Atraco, Kiyovu Sports n’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu yakinnye igikombe cy’Afurika mu 2004 yapfuye tariki ya 3 Gashyantare 2015 azize indwara mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.
Ntagwabira wari umuyobozi ushinzwe tekiniki muri Sunrise mu ikipe y’Intara y’Iburasirazuba, yapfuye mu gihe yari amaze iminsi mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, hashize iminsi mike yakiriye agakiza, abatizwa mu mazi menshi.
Mu mateka azwiho ni uko Ntagabwira yagejeje iyi kipe ya APR muri ¼ cya CAF Champions League, akaba ari we mutoza wa mbere mu Rwanda waciye ako gahigo.
Nyuma yo gutoza Atraco FC mu 2008 agatwara igikombe cya shampiyona, Ntagwabira yabaye umutoza wa Kiyovu Sports mu 2009 ajya muri Rayon Sports yavuyemo mu 2012.
Ntagwabira afite umuhigo w’umutoza watwaye igikombe cya shampiyona mu makipe abiri, kuko yatwaye ibikombe bitanu bya shampiyona ari muri APR FC na Atraco FC mu mwaka wa 2008.
Jean Claude Gasigwa na we yitabye Imana
Umukinnyi w’umukino wa Tennis, Gasigwa Jean Claude yitabye Imana tariki 8/1/2015 ubwo yarimo akora imyitozo isanzwe ku kibuga cya Cercle Sportif mu Rugunga.
Gasigwa wari umukinnyi mwiza mu Rwanda yagiye gukina mu gitondo nk’ibisanzwe nta kibazo afite, nyuma aza kugirira ikibazo ku kibuga abura umwuka biragira ajyanywe kwa muganga ariko aza kwitaba Imana mu bitaro bya Police Kacyiru.
Gasigwa Jean Claude wabaye nimero ya mbere mu mukino wa Tennis mu Rwanda igihe kirekire yavutse tariki 08/7/1983 akaba yari amaze imyaka irenga 10 mu mukino wa Tennis.
Umwanya mwiza yabonye muri uyu mukino ku rwego rw’Isi, hari tariki 03/12/2012 ubwo yazaga ku mwanya wa 1665 mu bakinnyi bose bakina Tennis.
Gasigwa Jean Claude yatangiye gukina Tennis mu 1999 aho bwa mbere mu 2003 ari bwo yahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Tennis ngo ahagararire u Rwanda muri Coup Davis 2013 i Mombasa muri Kenya.
Yatwaye irushanwa rya ITF/ Money circuit ibera mu Rwanda inshuro zirindwi ibintu bitaragira undi ubigeraho aho yanegukanye inshuro ebyiri irushanwa rya Uganda Open mu 2009 na 2013, irya Kenya Open mu 2008, Goma Open (Congo) mu 2012.
U Rwanda rwavuye ku mwanya wa 64 ku rutonde rwa FIFA rugera ku mwanya wa 101
Muri Werurwe 2015 ubwo Johnny Mckinstry yatangazwaga ko ari we mutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi, abenshi bibajije ibigwi, ubushongore n’ubukaka bw’umutoza w’imyaka 29 n’icyo uyu aje kugeza ku Rwanda ahanini ko yari aje gusimbura Stephen Constantine wari umaze kwigarurira imitima y’Abanyarwanda.
Constantine aza yasanze u Rwanda ruri ku mwanya wa 129 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, agenda arugejeje ku mwanya wa 68 ari na wo mwiza rwari rwagize bwa mbere mu mateka yarwo. Yatoje imikino itandukanye kenshi akitwara neza ariko uwo azahora yibukirwaho ni uwo yatsinzemo Libya 3-0 mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika.
Mckinstry aza mu Mavubi yayasanze ku mwanya wa 64 kuri uru rutonde rwa FIFA nyuma y’amezi 10 yari ayagejeje ku mwanya wa 101.
Mu duhigo amaze guca harimo kumara imikino itandatu yikurikiranya Amavubi adatsinda, byazamuye uburakari bwa bamwe mu bafana bigera n’aho basaba ko yasezererwa nubwo ubusabe bwabo butashyizwe mu bikorwa.
Rayon Sports mu mwaka wa 2015 yahuye n’ibizazane
Iyi kipe yafatiwe ibihano na FIFA kubera uruhererekane rw’umwenda w’asaga ibihumbi icyenda by’amadolari, Rayon Sports yari ifitiye Raoul Shungu, kuva mu mwaka wa 2009 ubwo yirukanwaga.
Ku itariki 09 Werurwe 2015 nibwo FIFA yashyize ahagaragara itangazo ririho umukono w’umunyamabanga wungirije Alejandra Salmeron Garcia risaba Ferwafa gushyira mu bikorwa imyanzuro irimo no gukurwaho amanota, icyemezo cyafashwe n’akanama gashinzwe imyitwarire myiza muri FIFA.
Rayon Sports yahinduye abatoza inshuro nyinshi
Uyu mwaka watangiye itozwa na Andy Mfutila Magloire wari wayihawe ku itariki 15 Ugushyingo 2014 nyuma y’amezi atatu gusa ku itariki 2 Gashyantare 2015 ahita asezererwa nubwo yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe.
Mfutila yirukanwe nyuma yuko yari amaze imikino 10 atarabonera intsinzi ikipe bayiha Habimana Sosthene by’agateganyo.
Ku itariki 27 Werurwe 2015, Kayiranga Baptiste, yagarutse muri iyi kipe ku ncuro ya gatatu aje nk’umutoza mukuru aguma kungirizwa na Habimana Sosthene.
Nubwo yabashije guhindura byinshi mu ikipe yari mu bihe bibi akanayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, ntibyabujije ko asezererwa shampiyona irangiye.
Mu ntangiriro z’iyi shampiyona, ikipe yari ifite umutoza mushya David Donadei wagiye urangwa n’udushya dutandukanye haba ku kibuga, mu biganiro yagiranye n’itangazamakuru, by’umwihariko uyu yatunguye abantu ubwo yatukaga abayobozi be ku mugaragaro.
Donadei yageze mu Rwanda ku itariki 12 Nzeli 2015 abakunzi ba Rayon Sports baziko ashobora kubageza nko ku byo Didier Gomez yabagejejeho ariko ntibyakunda kuko ku itariki 20 Ukwakira 2015 aribwo yasezerewe burundu nyuma y’ukwezi kumwe kwaranzwe no guterana amagambo cyane n’ubuyobozi bw’ikipe.
Nk’uko byari bimenyerewe, ikipe yagumanye Sosthene utari ukunzwe n’abafana ariko ayivamo abisikanye n’umutoza mushya Ivan Jacky Minnaert ubaye uwa gatandatu mu mwaka umwe wahawe amasezerano yo gutoza iyi kipe mu gihe cy’imyaka itatu kuva 14 Ugushyingo 2015.
Rayon Sports yabereye kimaranzara amakipe yitabiriye "Rayon Sports x-mass cup"
Mu gihe shampiyona y’umupira w’amaguru yari isubitswe, ubwo ikipe y’igihugu yitabiraga amarushanwa ya Cecafa 2015, ikipe ya Rayon Sports ku bufatanye na Startimes bateguye irushanwa ryiswe “Rayon Sports Star Times X-Mass Cup”. Iri rushanwa ntiryavuzweho rumwe hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’ubw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ahanini bishingiye ku masezerano yari yakozwe hagati y’iri shyirahamwe na Azam.
Nyuma y’impaka ndende hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sports na Ferwafa, hakozwe inama yahuje impande zombi ariko iyobowe n’abashinzwe imikino muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco mu Rwanda irangira hemejwe ko irushanwa Rayon Sports Star Times X-Mass Cup riba ariko izina Startimes rigakurwa mu nyito yaryo.
Amakipe agera kuri atandatu yo mu Rwanda n’andi abiri yaturutse hanze ahatanira iki gikombe cyari gifite agaciro ka miliyoni eshanu ku ikipe ya mbere, miliyoni 2.5 ku ikipe ya kabiri na ho iya gatatu igahembwa miliyoni 1.5, ariko kandi buri kipe yitabiriye iri rushanwa yahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600.
Amakipe yashyimiye umuryango wa Rayon Sports wagize icyo gitekerezo kuko uretse amafaranga yatanzwe, aruta cyane akinirwa muri shampiyona isanzwe y’umupira w’amaguru, byagaragaye ko abatoza bamenye abakinnyi bashya bashobora kwifashishwa mu marushanwa.
























TANGA IGITEKEREZO