Umukino akina ntabwo umenyerewe cyane mu Rwanda. Hanze aha, abawukina bafatwa nk’abafite umutima ukomeye kandi ni mu gihe.
Rally ni umukino ukinirwa mu mihanda y’ibitaka, birumvikana hari ibice bishobora kuba ari bibi, birimo ibinogo, amakorosi agoye, umuhanda unyerera cyangwa se ari muto, n’ibindi bitandukanye.
Kuko ari isiganwa, ubuhanga bw’umukinnyi bugaragarira mu kugendera muri iyo mihanda mibi kandi ukarusha abandi umuvuduko. Mu bice bimwe na bimwe, hari aho imodoka zikunda kugenda ku bilometero birenga 100 ku isaha no hejuru yaho.
Ibi bituma abapiloti bapfa mu mukino wa Rally ari benshi ugereranyije n’abapfa mu mukino wo gusiganwa ku modoka ariko ukinirwa kuri kaburimbo. Ubushakashatsi bugaragaza ko muri Rally, hapfa abapiloti 5,7 ku 1.000 mu gihe mu gusiganwa kuri kaburimbo hapfa abapiloti 0,4 ku 1.000.
Muri make uyu si umukino w’abanyabwoba, si umukino w’abanyantege nke cyangwa se bamwe bakishakisha mu by’ubukungu, cyane ko imodoka ziwukina zihenze, washyiraho ibyo kuzitaho n’indi myiteguro bijyanye ubwo igiciro kigatumbagira kurushaho, ukagisanga iyo mu bisenge.
Aha ni ho Queen Kalimpinya abera ’akaga’, umugani w’ab’ubu. Uyu mukobwa ni umwe muri bake cyane bakina uyu mukino wo gusiganwa mu modoka muri Afurika nzima, ibituma bamwe bibaza aho yakuye ubwo butwari bwatumye awutinyuka nyamara benshi batinya no kuwureba, ureke ibyo kuwukina.
Uyu mukobwa yamenyekanye ubwo yitabiraga Miss Rwanda mu 2017 ndetse icyo gihe arahatana bikomeye, aba Igisonga cya Gatatu.
Muri iyi myaka ya vuba, ni we Munyarwandakazi utwara imodoka zisiganwa, akaba urugero rwiza rwakurikizwa n’abandi bana b’abakobwa bashaka kwiteza imbere bagatangira kare nk’uko nawe yatangiye.
Mu kiganiro na IGIHE, Kalimpinya yavuze ko yakuze ari umwana ugaragaza ko azashobora imikino isa n’iyagenewe abahungu nko gutwara imodoka n’ibindi binyabiziga.
Ati “Nakuze ndi umwana ukunda gukina imikino yo gutwara cyane cyane igare. Nari umwana ukubagana ariko bya gihungu. Aho mariye gukura naguze moto akaba ari yo ngendaho mu buzima busanzwe. Aho ni ho abo mu mukino w’imodoka bamenyeye.”
“Nagiye ngiye kugerageza kuko ntabwo narinzi ibintu bya Rally, nakoze imyitozo bambaza niba nta bwoba ngize. Ndavuga nti ‘Oya’. Uko ugenda ubikora ni ko ugenda ubikunda, ntangira nungiriza nyuma nza kuba umupilote.”
Nyuma yo kungiriza mu gihe cy’imyaka ibiri, Kalimpinya yafashe icyemezo cyo gutangira kuba umupilote. Aha avuga ko kugira ishyaka ari imwe mu ntwaro ikomeye akoresha mu buzima bwe bwa buri munsi.
IGIHE yasuye Kalimpinya, ireba uburyo yitegura mbere y’isiganwa, uko ategura imodoka ye ndetse tuganira ku hazaza he muri uyu mukino.
Imyitozo ngororamubiri ni ingenzi ku mukinnyi wa Rally
Kalimpinya avuga ko iyo amaze gukina isiganwa rimwe, ahita atangira gutegura irikurikiraho, kandi akabikora mu buryo butandukanye butanangiza akandi kazi akora ka buri munsi.
Ati “Ubundi iyo maze gukina isiganwa rimwe mpita ntangira gutegura irindi rikurikiraho. Akenshi biba ari hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atatu. Icyo gihe utegura imodoka nawe ubwawe kandi bitangije akandi kazi kawe.”
“Umukinnyi wa Rally ni nk’umukinnyi w’andi marushanwa yose kuko aba agomba guhora afite ubuzima bugenewe umu-sportifs. Umukino wacu usaba kuba utuje, kumara ibilometero 30 wiruka bisaba ko uba umeze neza.”
Umutoza w’imyitozo ngororamubiri, Liberté, utoza Kalimpinya, yavuze ko ari umukinnyi wita ku myitozo inanura ingingo, ariko inatuma umukinnyi atuza mu mutwe.
Ati “Umukinnyi usiganwa hari imyitozo atagomba kubura cyane cyane ituma yinjiza umwuka mwinshi. Aho harimo kwiruka hanze bisanzwe cyangwa akifashisha imashini zifasha umuntu kwiruka, akoresheje umwuka mwinshi.”
“Icyo gihe akoresha ibihaha n’umutima. Muri make siporo zo mu bwoko bwa ‘Cardiovascular’ ni zo aba akeneye cyane. Amaboko, umugongo, amaguru n’inda bigomba kuba bikomeye.”
Umutoza yongeraho ko agomba kuba yaruhutse amasaha ari hagati y’arindwi kugera ku icyenda, kugira ngo imisemburo ye yose ibe iri ku murongo, kandi akaba agomba kunywa amazi menshi cyane.
Kalimpinya aracyafite imbogamizi zo kubona imodoka yifuza
Muri Werurwe 2023, Kalimpinya yakoze amateka yo kuba mugore wa mbere uyoboye Shampiyona y’Igihugu yo gusiganwa mu modoka kuva bikozwe n’Umubiligikazi Nathalie Cox mu 2000.
Mu myaka irenga itanu mu mukino wo gusiganwa mu modoka, avuga ko ari umukino wo kwishimira ariko usaba ubushobozi bwinshi.
Ati “Uyu ni umukino mwiza ukwigisha imodoka, ariko usaba ubushobozi kuko ugomba kuba ufite abaterankunga n’abafatanyabikorwa bagufasha. Wenda mu myaka iri imbere bizakunda. Dukeneye ubushobozi ngo tubashe kwitoza ngo tujye ku rwego rwo hejuru.”
“Iyo nitoza ni njye ubyiyigisha ndebeye no kuri video abadutanzemo bakora. Duhawe imbaraga tukaba abanyamwuga cyangwa ababigize umwuga bakaza kudutoza, twahangana na bo. Imodoka dutwara njye na Ngabo iraturuta, tubonye inshya byakoroshya akazi kuko ukurusha imodoka akurusha amanota.”
Umunsi Lewis Hamilton acyeza Queen Kalimpinya
Umwongereza Lewis Hamilton ari mu bakinnyi babiri gusa begukanye irushanwa rya Formula 1 inshuro nyinshi aho yaritwaye inshuro zirindwi anganya na Michael Schumacher.
Mu 2023, uyu Mwongereza yasangije abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, ifoto y’Umunyarwandakazi Kalimpinya Queen ari gukina amasiganwa y’imodoka.
Muri iki kiganiro na IGIHE, Kalimpinya yavuze ko byari ibintu bidasanzwe kuri we, dore ko yari no mu bihe byo kureka umukino.
Ati “Yanshyize ku mbuga ze hashize iminsi mike hari isiganwa turangije. Cyari igihe kitoroshye kuri njye kuko wari umunsi nari mbimazemo igihe gito, mbona bigoye. Icyo gihe gufatanya umukino n’indi mirimo byari bingoye. Cyari igihe ndi mu bibazo, ndi hasi cyane nacitse intege kuko icyo gihe natekerezaga kubireka.”
“Hari igihe ugera ukareba ibintu uri gukora, imbaraga uri kubishyiramo, wareba umusaruro ukabona ntibihura, wareba ejo hazaza ukabona ntuzagerayo. Yanshyizeho ndi kuvuga ngo ‘ubundi ibi ndimo ni ibiki?’”
“Yari amasaha y’ijoro ntarasinzira kubera ibitekerezo no kureba inzira byanyuramo ngo mbireke. Nkimara kubona ibyo akoze byabaye nk’ikimenyetso kinyereka ko nubwo bikomeye ariko birashoboka.”
Queen Kalimpinya mu mboni za Ngabo Olivier bakinana
Ngabo Olivier ni we mukinnyi ufatanya na Queen Kalimpinya mu modoka [co-pilote], akaba amugaragaza nk’umukinnyi ufata vuba kandi byoroshye gukorana na we.
Ati “Ukurikije uko twatangiye kugeza uyu munsi ubona ko afata vuba. Mbere ntabwo amakosa yaburaga ariko yinjiye mu mukino vuba, aba umukinnyi ukomeye cyane. Aba atwaye nkamwunganira.”
“Navuga ko ari we ufite akazi kadasanzwe kuko aba afite ubuzima bwanjye mu biganza bye. Ubundi njye mba ndi umuntu wibutsa utwaye imihanda no kwandika ibihe twakoresheje. We aba agomba kunyumva akubahiriza ibyo ndi kumusaba.”
Ibihe Kalimpinya atazibagirwa mu mukino wo gusiganwa mu modoka
Queen Kalimpinya avuga ko mu rugendo rwo gutangira gukina umukino w’imodoka atarahura n’impanuka ikomeye cyane, ariko hari ibihe atazibagirwa byamubayeho Imana igakinga ukuboko ntagire ikibazo.
Ati “Nkitangira nashakaga kwiga gukata ikorosi ntaritinzemo, umunsi umwe nshaka gukata imodoka ihita yinjira mu bihuru mbura icyerekezo. Icyo gihe byari biteye ubwoba kuko nisanze ahantu ntabona imbere n’inyuma. Indi nshuro nagonze igiti kingwaho, ni ibintu biba biteye ubwoba.”
“Ikindi gihe nari ngiye kugonga imbwa i Huye, nibaza niba nyigonga nkasanga birambabaza, guhagarara na bwo twari kugwa njye na mugenzi wanjye. Umwungiriza wanjye [Ngabo Olivier] yansabaga kuyigonga ariko tugira inama iriruka iragenda.”
Queen Kalimpinya afatanyije na Garage ATECAR, batangiye umushinga wo gushaka abana bato bifuza kwiga gukina umukino wo gusiganwa mu modoka, bagatangira ari bato bagakurana ubumenyi ku mukino.
Yagize ati "Turi gukina ariko tunibaza abo tuzasigira umukino. Hari gahunda twatangije ya Team Queen Academy, aho tuzajya twigisha abana b’ejo hazaza bazakina gusiganwa."
"Tuzatangirana n’abafite imyaka 16 na 18, aho bazajya bahera mu masomo y’ubukanishi kugeza bagize uburenganzira bwo gutwara, bakigishwa umukino."
Mu isiganwa riheruka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally, Queen Kalimpinya yasoreje ku mwanya wa gatanu.
Andi mafoto: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/albums/72177720327516838/with/54650463017
Amafoto: Kwizera Remy Moses
Video: Ephesian IV



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!