Iki gikorwa cyabaye kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kamena 2017, ubwo i Gatagara mu Karere ka Nyanza hizihirizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Olympic (International Olympic Day). Mu kwizihiza uyu munsi, abana bakoze imyitozo ngororamubiri itandukanye, bari gutozwa n’ababigize umwuga ndetse n’abandi bakinnyi mpuzamahanga.
Imwe mu myitozo bakoze, harimo gukina umupira w’amaguru, Taekwondo, Fencing [kurwanisha igisa n’inkota], imbyino zitandukanye n’iyindi.
Ababyeyi bo mu Karere ka Nyanza bavuga ko nyuma yaho abana babo bashyiriweho gahunda y’imyitozo ngororamubiri no gutozwa kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umuhungu n’umukobwa, ndetse bakigishwa no kugira ikinyabupfura muri gahunda ya ‘Kids Play International, biri gutanga umusaruro mwiza.
Liberatha Mukamurera wo mu Murenge wa Mukingo yagize ati “Biranshimisha cyane, ntabwo babigisha gukora siporo gusa, babigisha n’ikinyabupfura, kubaha, babaha imyambaro myiza, babigisha kubana neza n’abandi, ku buryo nk’umwana wanjye iyo atashye ambwira byinshi bize nkumva bishimishije kuko mbona ari umwana mwiza kurusha bakuru be batabashije kuza hano”.
Visi Perezida wa mbere muri Komite Olempike mu Rwanda, Felicité Rwemarika, avuga ko iyo gahunda ya Kids Play International, bayitezeho kuzamura impano z’abana bakiri bato no kuzagira abakinnyi mu mikino itandukanye bo ku rwego mpuzamahanga.
Ati “ Aba bana tubitezeho kuzazana intsinzi mu bihe biri imbere, kuko niba batangira gutozwa bakiri bato bazakura babikunze, hanyuma usange no kujya mu marushanwa ari ibintu bisanzwe kuri bo bitabavuna kandi barabigize akamenyero. Nko mu myaka 10 iri imbere nta mpamvu tutabona imidali ku rwego mpuzamahanga”.
Yakomeje avuga ko akarusho ari uko iyi gahunda yitabirwa n’abana b’abakobwa, bikaba byimakaza gahunda nziza y’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Rwemarika yavuze kandi ko bakorana n’amashyirahamwe y’imikino itandukanye, bityo bazajya bakomeza kuyakangurira gufata abo bana bakabitaho bakabafasha gukomeza gushyira mu bikorwa impano zabo bazaba baragaragaje.
Abo bana bakoze imyitozo bari kumwe n’abakinnyi babigize umwuga, barimo n’abaturutse mu mahanga, ibyo Komite Olempike mu Rwanda isanga bibafasha gutinyuka no kugira ubunararibonye.
Tracy Evans-Land washinze Kids Play International agamije guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umuhungu n’umukobwa, yashimye uburyo abakobwa bo mu Rwanda bitabira iyi gahunda aho avuga ko yabonye bafite impano nziza zitandukanye.
Ati “Abakobwa ba hano mu Rwanda bigaragara ko bafite impano zitandukanye, kandi nibakomeza kwitabwaho zizababyarira umusaruro mwiza. Tuzakomeza gushyigikira u Rwanda mu kuzamura impano z’abana barwo by’umwihariko abakobwa, binyuze mu mikino itandukanye. Twabazaniye n’abakinnyi babigize umwuga, kugira ngo badufashe kubatoza no kubereka inyungu yabyo.Twishimira kandi ko Leta y’u Rwanda ifite ubushake bwo kubishyigikira”.
Kids Play International yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2010, aho kuri ubu ikorana n’abana babarirwa mu bihumbi hirya no hino mu ntara z’igihugu, bafite imyaka y’amavuko iri hagati ya 7 na 18.
Muri aba bana hagaragaramo abakobwa 80, bakaba bakina imikino itandukanye irimo iy’umupira w’amaguru uw’intoki ndetse n’indi myitozo ngororamubiri.



















TANGA IGITEKEREZO