Intsinzi ya 6-2 6-1, yari iya 21 yikurikiranya kuri Świątek mu Bufaransa, yatumye aba umukinnyi wa kane uri mu bamaze igihe bigaragaza ku bibuga bya Roland Garros nyuma ya Chris Evert (29), Monica Seles (25) na Justine Henin (24).
Yabaye kandi umugore wa gatatu wegukanye French Open eshatu yikurikiranya nyuma ya Henin (2005-07) na Seles (1990-92).
Uyu Munya-Pologne w’imyaka 23, wegukanye French Open ya kane mu myaka itanu, yavuze ko "isobanuye byinshi."
Yakomeje agira ati "Ntewe ishema n’uko nitwaye kuko ibyo abantu bari banyitezeho byari byinshi. Nishimiye ko nabiharaniye kandi nkabigeraho."
Iga Świątek umaze gukina imikino ya nyuma itanu ikomeye adatsindwa, yatwaye US Open mu 2022 ndetse yabaye umugore wa mbere utwaye ’Grand Slam’ imwe inshuro eshatu zikurikiranya kuva bikozwe n’Umunyamerika Serena Williams hagati ya 2012 na 2014 i New York.
Ku rundi ruhande, Paolini ni umugore wa gatatu ukomoka mu Butaliyani wabashije kugera ku mukino wa nyuma wa French Open nyuma ya Francesca Schiavone na Sara Errani kuva mu 1968.
Mu bagabo, umukino wa nyuma uteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Kamena guhera saa Munani n’Igice aho uhuza Umudage Alexander Zverev n’Umunya-Espagne Carlos Alcaraz.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!