Ku mikino isoza GHQ yatsinze ikipe ya Diviziyo ya 4 ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma wa Football wabereye kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu saa cyenda.
Umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi no gusatirana ku mpande zombi buri wese ashaka intsinzi. Abafana nabo byari bishyushye baha imbaraga amakipe yabo. Gusa byarangiye GHQ yegukanye intsinzi kuko yasatiriye bikomeye amazamu ya Diviziyo 4 byatumye yinjiza ibitego 2 ku busa.
Dore uko byari byifashe no ku yindi mikino: Basketball GHQ- Diviziyo ya 4 (56-25), Netball abagore GHQ- Air Force (28-24), Handball Diviziyo ya 4- GHQ (8-4). Athletism kwiruka m 1500 ku bagabo no ku bagore hose GHQ niyo yaje ku myanya ibanza itatu ya mbere.
Amakipe yatsinzwe yahawe ibikombe bashyikirijwe n’ubuyobozi bukuru bwa RDF bwari buhagarariwe n’abagaba bakuru b’ingabo bari baje gukurikirana imikino kuri Stade Amahoro.
Hari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Lt Gen Fred Ibingira, wari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Mushyo Kamanzi, hamwe n’uw’izirwanira mu kirere, Brig Gen Joseph Demali.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Kalisa Eduard hamwe na Perezida wa Komite Olimpique y’igihugu, Robert Bayigamba, na bo bari baje gukurikirana imikino.
Lt Gen Ibingira yashimiye amakipe uburyo yashyizemo imbaraga mu marushanwa. Yavuze ko Siporo ari imwe mu ndangagaciro za RDF ituma abasirikare bagira ubuzima bwiza bubabashisha gukora akazi kabo neza bafite imbaraga z’ubwenge n’iz’umubiri.
Yavuze ko imikino izakomeza gutezwa imbere asaba Ibyiciro byose gushyiramo imbaraga kugira ngo imikino yose igere ku rwego rushimishije mu ngabo z’igihugu.
Aya marushanwa ngarukamwaka yari amaze amezi abiri aba mu ikipe z’ingabo z’igihugu yari yahereye hirya no hino mu mitwe y’Ingabo z’u Rwanda barinda bagera ku mikino ya nyuma ariyo yabaye ku munsi w’ejo kuri Stade Amahoro.
RDF



















TANGA IGITEKEREZO