Imyitozo yari iyobowe n’Umutoza Mukuru, Mashami Vincent, ari kumwe n’Umwungiriza wa Kabiri, Seninga Innocent na Higiro Thomas utoza abazamu.

Umwugiriza wa Mbere, Mulisa Jimmy, ntiyigeze ahagaragara.

Abakinnyi bakina imbere mu gihugu batarimo aba Rayon Sports kuko bari kumwe n’ikipe yabo yitegura umukino wa Young Africans uzaba tariki 29 Kanama 2018, nabo bari mu batitabiriye.

Abandi batakoze iyi myitozo yari yiganjemo kwishyushya, barimo Cyiza Hussein wa Mukura VS na Buteera Andrew wa APR FC basabye uruhushya.

U Rwanda ruzakina na Côte d’Ivoire ku wa 9 Nzeri 2018 mu mukino wa kabiri mu itsinda H uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu mukino wa mbere rwatsinzwe na Centrafrique 2-1 naho Côte d’Ivoire itsindwa na Guinea 3-2.

Abakinnyi bakoze imyitozo ya mbere

Abanyezamu

1. Kimenyi Yves (APR FC)

2. Rwabugiri Omar (Mukura VS)

3. Ntwari Fiacre (Intare FC & U20)

Abakina inyuma

4. Iragire Saidi (Mukura VS)

5. Rugwiro Herve (APR FC)

6. Michel Rusheshangoga (Nta kipe afite)

7. Emmanuel Manishimwe (APR FC)

8. Fitina Omborenga (APR FC)

Abakina hagati

9. Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC)

10. Niyonzima Ally (AS Kigali)

11. Buteera Andrew (APR FC)

12. Iranzi Jean Claude (APR FC)

13. Ngendahimana Eric (Police FC)

14. Nizeyimana Djuma (Kiyovu Sports)

Abatahizamu

15. Hakizimana Muhadjili (APR FC)

16. Mbaraga Jimmy (AS Kigali)

17. Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe FC)

Higiro Thomas utoza abanyezamu ari kumwe na Kimenyi Yves ufatira APR FC na Rwabugiri Omar wa Mukura VS
Higiro Thomas utoza abanyezamu ari kumwe na Kimenyi Yves ufatira APR FC na Rwabugiri Omar wa Mukura VS
Rujgiro usanzwe ari umufana wa APR FC yatangiye akazi mu Mavubi nk'ushinzwe kubika ibikoresho
Rujgiro usanzwe ari umufana wa APR FC yatangiye akazi mu Mavubi nk'ushinzwe kubika ibikoresho
Mugiraneza Jean Baptiste Migi wa APR FC
Mugiraneza Jean Baptiste Migi wa APR FC
Ruseshangoga Michel udafite ikipe muri iki gihe nawe yakoze imyitozo
Ruseshangoga Michel udafite ikipe muri iki gihe nawe yakoze imyitozo

Sugira Ernest na Hakizimana Muhadjil bose bakinira APR FC
Sugira Ernest na Hakizimana Muhadjil bose bakinira APR FC
Yannick Mukunzi usanzwe ukinira Rayon Sports ariko uri mu bihano bya CAF yitabiriye imyitozo kuko atazakinira ikipe ye mu mukino wa Young Africans
Yannick Mukunzi usanzwe ukinira Rayon Sports ariko uri mu bihano bya CAF yitabiriye imyitozo kuko atazakinira ikipe ye mu mukino wa Young Africans