Iyi kipe yashyize imbaraga nyinshi mu gutegura shampiyona y’umwaka utaha muri Kenya. Yaguze abakinnyi bashya kandi bakomeye igaragaza ko ishaka guhindura ibintu muri uwo mwaka w’imikino.
Ikoresheje inzira y’ubutaka mu gihe muri Gashyantare 2022 yasinye amasezerano n’ikigo cy’ingendo zo mu kirere cya Fly 748. Mu masezerano ya miliyoni esheshatu z’amashiringi, iki kigo cyasinyanye n’ikipe ko kizajya kiyigurira amatike mu gihe igize urugendo runaka.
Nubwo abakinnyi banyuze iy’ubutaka, abayobozi b’ikipe biteganyijwe ko bo banyura inzira yo mu kirere, bakagerera i Kigali rimwe bakitegura umukino wa mbere bazahuramo na Rayon Sports.
Kenya Police FC izakina n’andi makipe yo mu Rwanda arimo AS Kigali na Police FC mu mikino ya gicuti iteganyijwe guhera ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!