Iyi kipe yashyize imbaraga nyinshi mu gutegura shampiyona y’umwaka utaha muri Kenya. Yaguze abakinnyi bashya kandi bakomeye igaragaza ko ishaka guhindura ibintu muri uwo mwaka w'imikino.

Ikoresheje inzira y’ubutaka mu gihe muri Gashyantare 2022 yasinye amasezerano n’ikigo cy’ingendo zo mu kirere cya Fly 748. Mu masezerano ya miliyoni esheshatu z’amashiringi, iki kigo cyasinyanye n’ikipe ko kizajya kiyigurira amatike mu gihe igize urugendo runaka.

Nubwo abakinnyi banyuze iy’ubutaka, abayobozi b’ikipe biteganyijwe ko bo banyura inzira yo mu kirere, bakagerera i Kigali rimwe bakitegura umukino wa mbere bazahuramo na Rayon Sports.

Kenya Police FC izakina n’andi makipe yo mu Rwanda arimo AS Kigali na Police FC mu mikino ya gicuti iteganyijwe guhera ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Imodoka Kenya Police FC yahagurutse na yo yerekeza i Kigali
Imodoka Kenya Police FC yahagurutse na yo yerekeza i Kigali
Ikipe ya Kenya Football Club yanyuze iy'ubuaka ifitanye amasezerano na sosiyete y'indege
Ikipe ya Kenya Football Club yanyuze iy'ubuaka ifitanye amasezerano na sosiyete y'indege
Abakinnyi ba Kenya Police FC bategerejwe i Kigali
Abakinnyi ba Kenya Police FC bategerejwe i Kigali