Tariki 8 Ukuboza 2018 nibwo Emmanuel Imanishimwe bita Mangwende azarushinga n’umukobwa bazaba bamaze umwaka bakundana.
Uyu mukinnyi umaze imyaka ine akina muri Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda, yazamukiye muri Rayon Sports mbere yo kujya muri APR FC mu 2016.
Tariki ya 16 Nzeri 2018 yambitse impeta umukunzi we witwa ‘Uwase Claudia’ ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 23.
Icyo gihe yahise atangariza abitabiriye uwo muhango ko batangiye gukundana mu Ukuboza 2017.
Uwase Claudia ugiye kurushinga na Imanishimwe, asanzwe ari umuyobozi w’itsinda ry’abafana ba APR FC ryitwa ‘Intare za APR’.
Yamenyekanye kandi mu Rwanda kuko ari umwe mu bagize ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket kuva mu 2014.
Imanishimwe agiye kwinjira ku rutonde rw’abakinnyi ba APR FC barushinze nyuma ya Hervé Rugwiro, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Imran Nshimiyimana, Iranzi Jean Claude na Butera Andrew.








Ibitekerezo 0