Ku wa Mbere, tariki ya 13 Ukuboza 2021, ni bwo abayobozi ba Minisiteri ya Siporo na Master Steel bashyize umukono ku masezerano, akurikira ayari yasinywe hagati y’iyi Minisiteri n'Umuryango Imbuto Foundation.

Aya masezerano yasinywe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Politiki y’Iterambere rya Siporo 2020-2030 iteganya ko abikorera na bo bashishikarizwa kugira uruhare mu guteza imbere siporo harimo no gushyiraho ibikorwaremezo byegerejwe abaturage.

Muri gahunda ya Minisiteri ya Siporo n’Umujyi wa Kigali yo guteza imbere imikino mu midugudu, abantu bakegerezwa ibibuga aho batuye, Umuryango Imbuto Foundation uzatera inkunga ibikorwa byo kubaka ibibuga mu Mudugudu w’Ingenzi mu Kagari ka Bibare, hakazatangirirwa ku kibuga cya Basketball.

Umujyi wa Kigali watangaje ko “Iki kibuga kizanifashishwa mu yindi mikino irimo Volleyball, Handball na Mini-football. Uyu mushinga kandi uzaba ufite n’ibindi bikorwaremezo by’ahabera imikino nka stade ntoya, ubwiherero, parking n'ibindi.”

Mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali hateganywa ko nibura muri buri mudugudu cyangwa akagari hashyirwa ibibuga by’imyidagaduro kugira ngo hatezwe imbere siporo ndetse n’impano ziri mu bato zigaragare.

Uruganda rwa Master Steel rwo ruzagira uruhare mu kubaka ibibuga mu Murenge wa Gahanga mu gihe hari gushakwa n'abandi bafatanyabikorwa batanga umusanzu mu guteza imbere imikino.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hazubakwa ibibuga by'imikino itandukanye
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hazubakwa ibibuga by'imikino itandukanye
Umuryango Imbuto Foundation uzatera inkunga ibikorwa byo kubaka ibibuga mu Kagari ka Bibare
Umuryango Imbuto Foundation uzatera inkunga ibikorwa byo kubaka ibibuga mu Kagari ka Bibare