00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikino ikomeye yacumbagijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 April 2024 saa 03:47
Yasuwe :

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ibikomere byageze kuri benshi. Abayibayemo bari basanzwe ari aba-sportifs ntibabura kukubwira ko hari imikino yashegeshwe na yo ahanini bitewe n’abakinnyi benshi yatwaye.

Si abakinnyi gusa kuko igihugu cyose cyasenywe mu buryo mu bumwe cyangwa ubundi, buri mukino wariho mu Rwanda ugirwaho ingaruka na Jenoside, kongera kwiyubaka bisaba imbaraga zidasanzwe.

Mu myaka 30 ishize hari imikino isa n’iyongeye kuzuka ariko abari abayobozi, abakinnyi ndetse n’abakunzi bayo bakaba badateze kwibagirana nyuma yo guharanira iterambere ryayo, ariko Jenoside yakorewe Abatutsi igatuma bayisiga ku kuguru kumwe.

Umukino wa Volleyball ni umwe mu ifite amateka akomeye cyane mu Rwanda kuko watangiye kumenyekana cyane mu myaka yo mu 1980, bigizwemo uruhare n’amashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR).

Icyo gihe ni bwo hashyizweho Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda (FRVB) ndetse ritangira no gutanga umusaruro mu makipe akomeye, byubaka na Shampiyona ihamye irimo ihangana.

Jenoside ntiyoroheye uyu mukino kuko yawushegeshe, igatwara bamwe mu bakinnyi bakomeye kandi bari bakunzwe muri icyo gihe.

Abo barimo abakiniraga iyahoze ari UNR ari bo Kayiranga Eric, Iminamikore Benjamin, Murekezi Régis, Ntagugura Placide, Ntagwabira Basile, Kumuyange Egide, Kaonji Casius, Kayiranga Egide, Hategekimana Emmanuel, Gasinzigwa Michael, Rutayisire Théoneste, Niyongira Justin na Kagenza Alphonse.

Mu bakiniraga Urwunge rw’Amashuri rwa Butare ndetse n’andi mashuri harimo Gabiro Eugène, Ngonga Sebalinda Dominique, Butare Alfred ’Toto’ na Rwagashayija Innocent.

Iyari Minisiteri yo gutwara ibintu n’abantu n’itumanaho (Minitransco) icyo gihe na yo yari ifite ikipe ya Volleyball. Bamwe mu bakinnyi bayo bahitwanye na Jenoside harimo Marcelin Rugira, Vincent Gakwaya, Kayigamba André.

Si ibyo bigo gusa kuko n’Ikipe ya Petit Seminaire ya Butare, EWSA, Les Lionnes, Ouragan, Petit Seminaire Ndera, Ecole des Sciences de Byimana, Minijust, Urwunge rw’Amashuri rwa Shyogwe byose byatakaje abakinnyi.

Amakipe menshi yakinaga Volleyball yashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Amagare yashegeshwe bikomeye

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ni rimwe mu yiyubatse bikomeye ariko rihereye ku bikomere ryagize muri Jenoside kuko ryatakaje abarimo Umuyobozi Wungirije waryo Sakumi Anselme.

Sakumi ni umwe mu bagabo bashyize itafari rikomeye ku mukino w’amagare kuko usibye kuba yari afite uruganda ruyakora, yari n’umuterankunga ukomeye w’amwe mu makipe yariho icyo gihe.

Andi maboko uyu mukino wabuze harimo Gasatu wari umutekinisiye w’amagare, abakinnyi ni Gahutu Théophile na Gasinzigwa Edouard bakiniraga Cine Elmay, hakaba Kayumba na Kayibanda bari abakinnyi na Rwamagana na Henriette wakiniraga Ruhengeri.

Basketball yabuze abakinnyi n’abakunzi benshi

Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zazize uko zavutse, mu minsi 100 gusa abantu barenga miliyoni barishwe bazira uko bavutse, harimo n’abari abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Basketball.

Abari abakinnyi ndetse n’abakunzi ba yo bamenyekanye bazize Jenoside nubwo kugeza ubu hakiboneka imibiri y’abandi bishwe icyo gihe.

Urutonde rwose rw’abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa Basketball ntabwo ruramenyekana neza, gusa Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda ‘FERWABA’ rikaba ryaragerageje kubona amazina ya bamwe.

Ikipe ya Espoir BBC ni imwe mu zagizweho ingaruka cyane kuko yabuze abakinnyi bagera kuri 18 harimo Ntarugera Emmanuel, Rugamba Gustave wari Umubitsi w’ikipe, Rutagengwa Mayina Aimable, Rubingisa Emmanuel, Kabeho Auguste, Munyaneza Olivier, Nyirinkwaya Damien, Mutijima Théogène, Twagiramungu Félix, n’abandi.

Si iyi kipe gusa kuko na Minisiteri y’Imirimo ya Leta yari ifite ikipe ya Minitrape BBC yagizweho ingaruka na Jenoside ikabura abakinnyi barimo Florence bitaga Kadubiri na Esperance.

Andi makipe yasenyutse bikagorana kongera kwiyubaka harimo Inkuba BBC, Okapi BBC, Terror BBC na Minijust BBC.

Rubingisa Emmanuel 'Mbingisa' ni umwe mu bakinnyi bari bakomeye bakinaga Basketball
Abakinnyi barenga 18 bakiniraga Espoir BBC bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Amwe mu makipe ya ruhago yarasenyutse andi aracumbagira

Uko umupira washingaga imizi mu Rwanda, ni ko haje kuvuka amakipe menshi ashingiye ku bigo bya Leta n’ibyigenga, ashingiye ku duce abantu batuyemo ndetse utangira gukundwa na buri wese uhereye ku bana bakiri bato.

Mu 1959, benshi mu Batutsi barameneshejwe, baricwa, baratwikirwa, batakaza ibyo bari bafite ndetse baranahunga. Ibi byagize ingaruka ku makipe yari amaze kwiyubaka cyane kuko bamwe mu bakinnyi bayo bagiye ndetse asenyuka ubwo.

Kuva mu ntangiriro za 1980, amwe mu makipe yo mu Cyiciro cya Mbere yari ayobowe na bamwe mu bantu bari bakomeye mu Ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi.

Kanyabashi Joseph uvugwaho kuyobora Jenoside i Butare, yari mu buyobozi bwa Mukura VS, Ferdinand Nahimana ufatwa nk’umwe mu bo hejuru mu bateguye Jenoside yari uwo muri Etincelles FC y’i Gisenyi na Karera François uvugwaho kugira ruhare muri Jenoside i Kigali, ayobora Kiyovu Sports.

Uko imyaka yagiye ishira indi igataha, urwango rwabibwe mu Banyarwanda n’amacakubiri byariyongereye bimunga n’umupira w’amaguru wagombaga kuba waragize uruhare mu kubirwanya.

Mu 1993, abakinnyi ba Rayon Sports baratutswe, imodoka yabo iterwa amabuye bakinnye na Etincelles bivugwa ko ari ikipe y’Abatutsi n’ibyitso bya FPR Inkotanyi.

Abakinnyi benshi ba Kiyovu Sports bamwe barishwe abandi basigwa iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi tutibagiwe andi makipe yari akomeye icyo gihe.

Kuva muri Nzeri 1994, amakipe yaravutse. Ikipe ya Gisirikare ya APR FC yashyingiwe ku Mulindi ihabwa imbaraga, benshi bati “Ese iyi twayigereranya na Panthères Noires cyangwa Garde National?”

Biragoye kubitandukanya kuko yose yari amakipe akomeye kandi y’igisirikare, gusa ntaho bihuriye kuko politiki zazo zitandukanye kandi APR FC yavutse ari iy’igisirikare cya RPA, izindi zikaba iza Ex-FAR.

Mu gihe u Rwanda rwiyubakaga nyuma ya Jenoside, umupira w’amaguru uri muri siporo zagize uruhare mu bumwe n’ubwiyunge.

Kiyovu Sports iri mu makipe ya ruhago yasigaye acumbagira kubera Jenoside yakorewe Abatutsi

Handball yabuze amaboko y’abantu barenga 20 bishwe

Ntabwo wavuga imikino yasenyutse ngo wibagirwe umukino wa Handball, cyane ko ari umukino wari ukunzwe ndetse utangiye no kugira iterambere.

Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryakoze urutonde rw’abari abakinnyi n’abatoza baribarizwagamo bagera kuri 23 aho byagaragaye ko Groupe Scolaire de Zaza na Nyakabanda Handball Club zagizweho ingaruka zikomeye.

Nubwo iyo ari imwe mu mikino ikomeye hari indi nka Karate, Tennis n’izindi zagize ibibazo biturutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bisaba ko ziyubaka zihereye hasi.

Ibyo ntabwo ariko bikuraho ko mu myaka 30 ishize u Rwanda ruri kubaka urwego rwa siporo ruyiganisha ku iterambere ryo kuba igicumbi cya siporo mu karere.

Umukino wa Handball ni umwe mu yagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko ku Ikipe ya Nyakabanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages