Nyamasheke ni Akarere k’icyaro gafite amahirwe yo kuba gakora icyarimwe kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe no ku Kiyaga cya Kivu, ibikagira hamwe mu hantu heza ho gukorera ubukerarugendo.
Aka karere gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 450. Mu mikino kazwi cyane mu mupira w’amaguru mu cyiciro cy’abagore, aho Umurenge wa Mahembe, umwe imaze gutwara igikombe cy’irushanwa Umurenge Kagame Cup inshuro ebyiri zikurikiranya.
Mu mikino y’intoki nka Volleyball na Basketball aka karere ntabwo kagaragara cyane ku rwego rw’igihugu, ahanini bitewe n’uko uretse ku bigo by’amashuri nta handi habonekaga ibibuga by’imikino y’intoki.
Umuyobozi w’Ikigo Nyungwe Management Company kiri kubaka gymnase muri aka Karere,Niyigaba Protais, yabwiye IGIHE ko bayitekereje ku mpamvu ebyiri.
Ati “Mwabonye ko buri kintu cyose dukora tuba twiteguye kuba twagaragaza uburyo tuzakorana n’abaturiye Pariki ya Nyungwe bakaycyibonamo. Iki gikorwa rero turateganya ko kizaba cyuzuye bitarenze uyu umwaka, kuko kigeze kuri 35% cyubakwa”.
Niyigaba avuga ko gymnase ya Nyamasheke igizwe n’ibibuga bibiri bya Basketball bigezweho ahantu hatwikiriye, abantu bashobora kureba imikino batanyagirwa.
Ati “Iki gikorwaremezo mu gihe kizaba cyuzuye hazaba hashobora kujyamo abantu hagati ya 800 na 1200. Ni igikorwa twitezeho guteza imbere imikino ariko na bwa butumwa bujyanye no kubungabunga pariki bugatangirwamo”.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Nyamasheke, Jackson Mugabo, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko iki gikorwaremezo kiri kubakwa mu Murenge wa Bushekeri kizafasha urubyiruko guteza imbere impano za siporo rufite, ubuzima bwiza, kwakira amarushanwa n’ibikorwa bitandukanye, ndetse kikazanagira uruhare mu kuba ahantu heza hakwifashishwa mu bukangurambaga nk’ubwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’ibindi.
Ati “Turashimira Leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ku bw’iki gikorwa cyiza cy’ishoramari rikomeye mu iterambere ry’urubyiruko rwa Nyamasheke. Urubyiruko rwa Nyamasheke twiteguye kuyirinda no kuyikoresha neza mu nyungu z’iterambere ry’urubyiruko n’Akarere muri rusange”.
Gymnase ya Nyamasheke iri kubakwa i Gisakura, mu Mudugudu wa Mujabagiro, Akagari ka Buvungira Umurenge wa Bushekeli. Imirimo yatangiye mu Ugushyingo 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!