Iyo stade Perezida Kagame yemereye abaturage izubakwa mu Kagari ka Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza.
Ku ikubitiro byateganywaga ko iyi stade izubakwa ku buso bwa hegitari ziri hagati ya 15 na 18 ikaba ifite imyanya ibihumbi 10, ariko inyigo iza kuvugururwa ingano yayo irongerwa.
Kuri ubu inyigo nshya yerekanye ko Stade ya Nyanza izubakwa ku buso bwa hegitari 28. Ni stade izaba itwikiriye yose ndetse ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20 bicaye neza.
Biteganyijwe ko mu kubaka, igice cy’ikibuga cy’umupira kizatwara miliyari 60 Frw nihiyongeraho ibindi biyigaragiye birimo gymnase, ikibuga cy’imikino gakondo, imihanda, parking n’ibindi bigere kuri miliyari 146 Frw.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kane tariki ya 7 Nyakanga 2022, yavuze ko inyigo yamaze gushyikirizwa Minisiteri ya Siporo n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire [RHA] kugira ngo kuyubaka bitangire.
Yagize ati “Inyigo twarayirangije ikoze neza yaremejwe mu rwego tekinike, hasigaye ko mu bufatanye bw’inzego dufatanyije ari zo Minisiteri ya Siporo na RHA hatangira guteganywa imirimo yo kubaka. Ndavuga gutanga isoko kuko amafaranga yarateganyijwe.”
Ubwo umushinga wo kubaka iyo stade watangiraga hari bamwe mu baturage bagombaga guhabwa ingurane ariko ntibahita bishyurwa.
Ntazinda yavuze ko bazongera kubababarira ndetse bikazajyana n’igiciro gishya.
Yakomeje ati “Dutangira uyu mushinga hari bamwe bari babariwe imitungo yabo ntibahita babona amafaranga. Nitureba tugasanga amezi ateganywa n’itegeko yarashize tuzababarira ku giciro gishya kandi turifuza ko ibijyanye n’ingurane bigomba kubanza gutangwa maze tugatangira imirimo byose byararangiye.”
Kugeza ubu i Nyanza hari stade ishaje kuko yahubatswe kera kandi igaragara nk’itajyanye n’igihe. Ikinirwaho n’Ikipe ya Nyanza FC ndetse ikaba yarakoreshwaga na Rayon Sports ubwo yabaga muri aka karere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!