Hari hashize iminsi mike habaye inama ihuza abayobozi b’amakipe akina mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu Rwanda aho bari batangarijwe ko ingengabihe izajya ahagaragara mu gihe gito.
Biteganyijwe ko umwaka w’imikino ugomba gutangira tariki ya 14 Kanama 2022 hakinwa umukino uzahuza amakipe yitwaye neza (Super Cup) ari yo APR FC na As Kigali.
Imikino ya Shampiyona yo izatangira ku wa Gatanu tariki ya 19 Kanama.
Kuri iyi ngengabihe kandi hagaragaraho imikino ya shampiyona ndetse n’ibiruhuko bigendeye ku mikino mpuzamahanga.
Imikino yo kwishyura izatangira tariki ya 5 Gashyantare 2023 isozwe tariki ya 28 Kamena 2023.
Igikombe cy’amahoro kizatangira tariki ya 6 Ukwakira 2022 mu gihe umukino wo kwishyura muri iki gikombe uzaba tariki ya 21 Gicurasi 2023.
FERWAFA ibinyujije kuri Twitter yagize iti “Iyi ni ingengabihe ya Primus National League 2023/2023. Uko amakipe azahura bizatangazwa mu gihe cya vuba.”
Amakipe atandukanye ari kugura no gusinyisha amasezerano abakinnyi batandukanye mu rwego rwo kwitegura iyi shampiyona izatangira mu gihe cya vuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!