Ku Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026, ni bwo mu Bushinwa haza kubera isiganwa rya kabiri muri uyu mwaka w’imikino, riza gukinirwa muri Shanghai International Circuit.
Nubwo iri siganwa riza gukinwa nta nkomyi, haribazwa andi masiganwa ateganyijwe mu minsi iri imbere uko azagenda, by’umwihariko irya Bahrain Grand Prix rya tariki ya 12 Mata n’irya Saudi Arabian Grand Prix rya tariki ya 19 Mata 2026.
Ikinyamakuru Sky Sports cyatangaje ko aya marushanwa yombi ashobora gusubikwa kubera intambara iri hagati ya Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israel byagize ingaruka no ku bindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Aya marushanwa yombi kandi naramuka asubitswe, ntihazabaho kuyimura ngo akinwe ikindi gihe, ahubwo umwaka uzahita ugira amasiganwa 22 aho kuba 24 nk’uko bisanzwe.
Umuyobozi wa Audi iri mu makipe ahatanye muri uyu mwaka, Jonathan Wheatley, yabwiye itangazamakuru ko bazakurikiza amategeko azashyirwaho n’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa ku Isi (FIA), ariko batazashyira abakinnyi mu kaga.
Ati “Nta muntu uzemera ikintu cyose cyatuma amakipe ajya ahantu hadatekanye.”
Kuva nta uzi igihe intambara izarangirira, aya masiganwa ashobora gusubikwa mu gihe Formula One na yo yamaze kwishyura ibihugu byombi miliyoni 100 z’Amapawundi (miliyari 193 Frw), ahabwa igihugu cyakiriye isiganwa.
Umujyi wa Manama uberamo isiganwa muri Bahrain ni umwe mu yagabweho ibitero na Iran, ndetse uwa Jeddah na wo uberamo amasiganwa muri Arabie Saoudite ushobora kugabwaho ibitero n’icyo gihugu nk’uko byagenze mu myaka ishize.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!