00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irushanwa mu mikino itandukanye mu makipe ya RDF rigeze mu cyiciro cya nyuma

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 5 March 2015 saa 01:57
Yasuwe :

Amarushanwa y’amakipe y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu mikino itandukanye harimo umupira w’amaguru, Basket, Handball, Netball hamwe n’imikino ngororamubiri, ageze ku cyiciro cya nyuma. Ku wa Gatatu imikino yabereye kuri Stade Amahoro.

Hari abayobozi bakuru ba RDF, Maj Gen Augustin Turagara uyobora Ikigo cya gisirikare cya Kanombe hamwe na Brig Gen Joseph Demali, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere ari na bo bafunguye imikino

Mu mupira w’amaguru wa kimwe cya kabiri cy’amarushanwa, ikipe y’Ikigo cya Gisirikare cy’i Kanombe (General Headquarter) yatsinze Air Force 5-1, naho ikipe ya Diviziyo ya 4 itsinda iya Diviziyo ya 2 bitanu ku busa. Ikigo cya Kanombe kizahura na Diviziyo ya 4 mu mukino wa nyuma wo guhatanira igikombe uzabera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa gatanu tariki 6 Werurwe, saa cyenda.

RDF mu mupira w'amaguru

Muri Handball Ikipe y’Ikigo cy’i Kanombe yatsinze Air Force ku bitego 12-9, umukino utari woroshye kuko byasabye inyongera y’iminota kugira ngo amakipe yisobanure. Umukino wa nyuma muri Handball urahuza ikipe ya Kanombe na Diviziyo ya 4 kuri uyu wa kane kuri Petit Stade ku Mahoro.

Hanyuma muri Basketball na Netball amakipe acakirana ku mukino wa nyuma uri kuri uyu wa kane ni Air Force n’Ikipe y’Ikigo cy’i Kanombe.

Imikino ya Final isoza irushanwa izaba kuri uyu wa gatanu guhera sa cyenda aho muri Football Diviziyo ya 4 izacakirana n’Ikipe y’ikigo cya Kanombe. Hazaba no kurushanwa mu kwiruka m 1500.

Iyi mikino yatangiye tariki 10 z’ukwa mbere 2015 ifite intego yo guteza imbere siporo muri RDF kugira ngo ingabo z’u Rwanda zikomeze kugira ubuzima buzira umuze.

RDF mu mukino w'amaboko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages