00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isaac Muganza ntari muri 27 Police FC izifashisha mu mikino Nyafurika

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 3 January 2016 saa 08:27
Yasuwe :

Ikipe ya Police FC yatwaye igikombe cy’Amahoro izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup ihuza amakipe yatwaye ibikombe mu bihugu byabo izatangira muri Gashyantare 2016 aho iyi kipe izatangira ikina na Atlabara yo muri Sudani y’Epfo.

Ku rutonde rw’abakinnyi 27 iyi kipe yatanze izakinisha muri iyi mikino ntiharimo rutahizamu bakuye muri Rayon Sports Isaac Muganza kugeza ubu ufite ibibazo by’imvune, akaba ari nayo mpamvu yatumye akurwa mu bakinnyi bazakinira Police FC nk’uko Umuvugizi w’iyi kipe CIP Mayira Jean de Dieu.

Mayira yabwiye Izuba Rirashe ati: "Twatanze abakinnyi bacu bose uretse Muganza utarakira neza imvune afite.”

Nyuma yo kuva muri Rayon Sports, Muganza Isaac wari watsinze ibitego bitandatu muri shampiyona 2014-2015 ntarakinira Police FC umukino n’umwe muri shampiyona kubera imvune.

N’ubwo byari biteganyijwe ko Police FC izahura na Atlabara nk’uko Tombola ya CAF yabereye muri Senegal tariki ya 11 Ukuboza 2015 ibigaragaza, bishobora guhinduka Atlabara igakina Orange CAF Champions League kuko yatwaye igikombe cya shampiyona muri Sudani y’Epfo noneho Police FC igakina na Al Malakia yabaye iya kabiri ikanegukana igikombe cya MTN cup muri Mata 2015.

Biteganyijwe ko umukino wa mbere uzaba hagati y’itariki 12 na 14 Gashyantare nyuma y’icyumweru kimwe gusa imikino ya CHAN isojwe mu Rwanda, ibintu abatoza bakomeje kuvuga ko bishobora kuzabangamira imyiteguro yabo ahanini kuko shampiyona yahagaze hakiri kare bakazaba bamaze amezi hafi atatu badakina.

Abakinnyi 27 Police FC yatanze bazakina CAF Confederation Cup

Abanyezamu: Mvuyekure Emery, Nzarora Marcel, Bwanakweli Emmanuel

Ba myugariro: Mpozembizi Mohamed, Turatsinze Hertier, Mugabo Gabriel, Twagizimana Fabrice, Uwihoreye Jean Paul, Umwungeri Patrick, Mwemere Ngirinshuti, Neza Anderson, Tuyisenge Hakim

Abakina hagati: Kalisa Rachid, Nshimiyimana Imran, Ngomirakiza Hegman, Muvandimwe JMV, Mushimiyimana Mohamed, Ndatimana Robert, Ngendahimana Eric, Twagirimana Innocent, Bizimana Imurora Japhet

Ba rutahizamu: Habyarimana Innocent, Tuyisenge Jacques, Songa Isaie, Usengimana Dany, Nshuti Idesbald, Niyonzima Jean Paul.

Kassa (iburyo) yavuze ko guhagarika shampiyona amezi atatu bibangamiye amakipe azasohokera u Rwanda
Ikipe ya Police FC ntiramenya ikipe bazahura kugeza ubu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages