00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Francis Ngannou yavuze ku Rwanda, imikino ya MMA ruzakira n’isomo ku bato (Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 18 October 2025 saa 11:16
Yasuwe :

Umunyabigwi ukomeye cyane mu mateka y’imikino njyarugamba n’iy’iteramakofe, Francis Ngannou, yagaragaje ko guha u Rwanda kwakira PFL Africa bitatwaye umwanya wo kubitekerezaho kuko ruhora rwiteguye.

Umunya-Cameroun ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Francis Ngannou, asanzwe ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya PFL Africa, rimwe mu marushanwa akomeye mu mikino njyarugamba ya MMA.

Mbere yo guhabwa izi nshingano yabanje kuba umukinnyi w’Iteramakofe ukomeye, ariko nyuma yo aza kuyivamo ajya muri MMA aho yegukanye umukandara w’indwanyi y’akataraboneka wa ‘Super Fights Heavyweight Champion’.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuye imuzi impamvu yatumye batekereza u Rwanda nk’ahabera imikino ya ½ cya PFL Africa iteganyijwe kuba kuri uyu wa 18 Ukwakira 2026 n’inama agira abakiri bato bari kwinjira muri uyu mukino.

Francis Ngannou yifuza ko Abanyarwanda bashyigikira umukinnyi wabo uri guhatana muri PFL Africa

Wabonye ute Kigali ugezemo ku nshuro ya mbere?

Ibyo maze kubona mu Rwanda kugeza aka kanya byanyuze. Hari ibikorwaremezo, imyiteguro myiza, ukuntu abantu bishimiye ko iki gikorwa cya gatatu cya PFL Africa kigiye kubera mu Rwanda. Biranejeje cyane na BK Arena ubwayo iratangaje kandi igezweho.

Byagenze gute ngo PFL ibere mu Rwanda?

Impamvu byakunze kandi bigashoboka ko turizana mu Rwanda aho kuba mu bindi bihugu, ni uko u Rwanda ruhora rwiteguye. Buri kimwe kiri ku murongo kandi ibyo rukora mu iterambere muri siporo biragaragara ku Isi.

Kubaka ibikorwaremezo nk’ibi bitwereka aho rugana muri siporo. Byari byoroshye kuza mu Rwanda kubera iyi Arena ifite ubushobozi bwo kwakira ibikorwa biremereye nka PFL Africa.

Sinavugira Abanyafurika bose, ariko ibaze ko nta mpungenge zo kubona visa inyinjiza mu Rwanda nk’Umunya-Cameroun nigeze ngira.

Intego za MMA muri Afurika ni izihe?

Intego ya PFL Africa ni ugutera ingabo mu bitugu izi mpano zo muri Afurika zifite inzozi zo gukina ku rwego rwo hejuru. Noneho ba bakinnyi b’iwacu bakaba ari bo bafata Isi mu mikino njyarugamba. Bitari mu guhatana gusa, ahubwo kuba aba mbere ku Isi.

Kugira ngo tubikore rero birasaba byinshi kuko ntibyoroshye. Turashaka ibikorwaremezo, uburyo bwo kuzamura impano, kubajyana mu ishuri, gufasha abakinnyi dufite ubu, tukabaha ibyo abo ku rwego rw’Isi babona n’ibindi.

Hari imbogamizi dufite nk’Abanyafurika zihariye zituma tutabigeraho, ariko njye ndahazi hose hari umusanzu natanga. Ndi indwanyi kandi buri gihe nzaharanira ishema ry’indwanyi.

Francis Ngannou yagaragaje ko kwemeza u Rwanda nk'ahazabera PFL Africa bitatekerejweho kabiri

Ubuzima wanyuzemo bwakwigishije iki wasangiza abakiri bato?

Isomo mfite ku hahise hanjye ni uko nzi ko igihe cyose nta riba rirarenga ngo umuntu agere ku cyo yiyemeje. Mu mutwe wanjye hahoramo ko ibyo batakeka ko nakora nabikora. Umuntu wa mbere uhanganye nawe ni wowe. Indwanyi zindeba zimenye icyo kintu.

Ntabwo mukwiriye kwiyanga, ngo mwibere n’imbogamizi, mumenye ko indwanyi ya mbere ikomeye uzarwana na yo ari wowe. Aho ni mu gushidikanya, mu bitekerezo ufite, mu magambo bakubwira ko utabikora n’ibindi. Aho ni ho uzakura imbaraga zo kugera ku ntego.

Ni iki kigutera ubwoba mu buzima?

Ikintu cya mbere kintera ubwoba ni ukunanirwa cyangwa se kubyuka nkasanga hari icyo nagombaga kugeraho kuko ntatanze byose. Ubwo ni bwo bwoba ngira. Ni yo mpamvu nkora ibishoboka byose ngo ngere ku cyo niyemeje.

Kubura bamwe mu muryango barimo umwana, ntibyagusubije inyuma?

Ubuzima ntabwo bugira uburyo bugendamo, nta muntu n’umwe wakubwira uko ubutwara. Iyo ibintu bikubayeho hari igihe ubura icyo gukora, ariko icyo gihe ufata umwanya ukitekerezaho, ukiha intego, rimwe na rimwe ukibuka ibihe byiza wagiye ugirana n’abawe.

Iyo utaza kuba indwanyi wari gukora iki?

Iyo ntaza kuba indwanyi wenda nari kuba ushushanya imbata z’inzu, umunyamategeko, kimwe muri ibyo. Ariko nkunda gushushanya nkakora ibishushanyombonera.

Ni ubuhe butumwa bwihariye waha Abanyarwanda?

Tugiye kugira indwanyi yo mu Rwanda, Abanyarwanda bashyigikire umukinnyi wabo uri kuzamuka abe yagera ku rwego nk’urwanjye cyangwa abe yarurenga, ni bwo twese hamwe tuzazamuka.

Amafoto: Umwari Sandrine

Video: Rukimbira Divin & Rwibutso D’Amour


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages