00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yaratemwe, habura gato ngo ashyingurwe ari muzima: Ubuhamya bw’umunyamakuru Marcel Rutagarama (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 10 April 2026 saa 12:20
Yasuwe :

Marcel Rutagarama umaze imyaka 25 mu itangazamakuru, yavuze ko ryamwomoye ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugabo wamamaye cyane kuri Radio Rwanda mu biganiro birimo Urubuga rw’Imikino, Urubyiruko rw’u Rwanda na Twegerane, yashegeshwe cyane na Jenoside kuko yatemwe mu mutwe no mu mugongo.

Rutagarama wari wahungiye kuri Paruwasi ya Mugina, avuga ko tariki ya 25 na 26 Mata yari karundura kuri we kuko ari bwo yatemwe.

Ati “Tariki ya 25 Mata ni yo yabaye mbi mu buzima bwanjye kuko hajemo no kurasa, duhungira muri kiliziya ebyiri zari kuri Paruwasi ya Mugina. Babanje kwica abari muri kiliziya nto, njye nari mu nshya, yabananiye kuyibomora uwo munsi.”

“Baraturaririye, bagaruka undi munsi, babasha kuyibomora nka Saa Kumi n’Imwe zo ku wa 26 Mata. Badusohoye muri kiliziya batwicaza hanze. Numvise bankubise ikintu mu mutwe nta ubwenge, nongeye gukanguka mu gicuku hari imvura nyinshi [njye mvuga ko yanzuye], bancoca sinabimenye, nabuze uko mpaguruka nibuka ko hari n’ikintu bankubise mu mugongo.”

Rutagarama avuga ko yamaze ijoro ryose mu mvura yabuze uko ahaguruka ngo ajye mu kiliziya kugama cyangwa kwihisha mu masaka mu gihe umwe mu nterahamwe, wari usanzwe umuzi, ari we wamugiriye inama yo gukuruza ikibuno akajya kwihisha kuko yashoboraga guhambwa ari muzima.

Imodoka za Croix Rouge zatwaraga abatari bapfuye, ni zo zatabaye Rutagarama, ajya kuvurirwa mu Bitaro bya Kabgayi, agira amahirwe yo kuhasanga Umuforomokazi wari umuzi, amwitaho byihariye.

Rutagarama avuga ko hamwe n’abandi bari barwaye, bimuriwe ibitaro bakajyanwa i Nyanza mbere yo gukomereza i Rilima tariki ya 2 Kamena, mu gihe yahavuye tariki ya 4 Nyakanga ubwo Inkotanyi zari zimaze kubohoza u Rwanda.

Mu 2001, uyu mugabo yatangiye itangazamakuru mu cyahoze ari ORINFOR (RBA y’ubu), iryo avuga ko ryamufashije cyane gukora ibikomere.

Ati “Itangazamakuru riri mu byanyubatse. Bagenzi banjye twarikoranye ndabashimira cyane, ryampaye kugira ikinyabupfura. Nk’iry’imikino habaga harimo kwidagadura no gusabana n’abantu b’ingeri zose kandi birakubaka cyane.”

Yakomeje agira ati “Kwa koroherana (fair play) tuvuga mu mikino, ukamenya kukugira, ukagusobanukirwa ntabwo kubana n’abandi byakunanira. Itangazamakuru mvuga ko ryanyomoye bya bikomere byose.”

Rutagarama kandi yagaragaje ko ibikomere by’umubiri yagize byatumye hari akazi atabasha gukora.

Ati “Iyo uzi ko ufite ibyo bikomere ntabwo ari kazi kose wajya gusaba, ushaka ako munganya imbaraga. Iyo umaze kumenya ko utanabishobora ntabwo ubiririra. Ikindi urabyakira ukabasha kubaho ubuzima bureshya nawe ariko kandi n’abaganga baba bakwereka ibyo kwirinda kandi ugendane n’intege nke zawe.”

Marcel Rutagarama yavuze ko itangazamakuru ryamufashije gukira ibikomere cyane iry'imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages