Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100. Muri uyu mwaka, u Rwanda ruribuka ku nshuro ya 29, amahano yarugwiriye bitewe n’amahitamo y’ubutegetsi bubi.
Mu bishwe bazira uko bavutse harimo abakunzi ba siporo, abakinnyi ndetse n’abatoza b’imikino itandukanye.
Umuyobozi wa Radio B&B FM-Umwezi, Jado Castar, yabwiye IGIHE ko Jenoside yerekanye ukuntu siporo yambuwe indangagaciro zayo igasimbuzwa kumarana no kwicwa bya kinyamaswa.
Mu butumwa bwe yabanje guhumuriza abarokotse Jenoside n’abagizweho ingaruka na yo. Ati "Impore Rwanda".
Yagize ati "Nk’Umuryango mugari wa Siporo mu Rwanda, twibuke ko abakinnyi, abatoza, abayobozi, abafana n’abanyamakuru ba Siporo bishwe n’abo bashimishaga iminsi yose. Siporo yambuwe indangagaciro za yo. Ubumwe, kutavangura, kubahana, gukundana byasimbuwe n’ubunyamaswa, Abatutsi bicwa bazira uko bavutse.’’
Yakomeje atangaza ko muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakunzi ba siporo bakwiye kwibaza aho bageze busa ikivi abahitanywe na Jenoside basize.
Yagize ati "Mu kwibuka twiyubaka rero intero yacu ibe ngo "Ntibizongere ukundi."
"Kwibuka ku nshuro ya 29 kandi bitubere umwanya wo kwibaza no kwisuzuma. Ese ikivi aba-sportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi basize tugeze he tucyusa? Indangagaciro zitanaze umuryango wa Siporo mu Rwanda ni zo zikwiriye?’’
Jado Castar yavuze ko umuvuduko igihugu kiriho ukwiriye ariko ukeneye uruhare rwa buri wese kugira ngo iterambere ryifuzwa rigerweho.
Ati "Nk’uko Perezida Paul Kagame yabigarutseho none nk’aba-sportifs twibuke ko ntakinanira Abanyarwanda bashyize hamwe, bakoze cyane kandi bahozaho. Ahari inzitizi tuhavome ibisubizo, twubake siporo ishyize hamwe, izira ivangura kandi ibereye u Rwanda, yusa ikivi aba-sportifs batuvuyemo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basize batushije. Twibuke twiyubaka.’’
Jado Castar ni umunyamakuru w’imikino ubirambyemo kuko amazemo imyaka 16 ndetse yanabishoyemo imari. Yatangiriye uyu mwuga kuri Radio Salus nyuma akomereza kuri Radio 10 ubu akaba ari Umuyobozi n’umwe mu bashinze Radio y’Imikino B&B FM-Umwezi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!