00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kabera Gasare Salomon yabaye uwa mbere uhagarariye u Rwanda muri ‘FIA Karting European Championship’

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 24 May 2026 saa 03:45
Yasuwe :

Kabera Gasare Salomon wahize abandi bana mu marushanwa yo gusiganwa mu modoka nto azwi nka Karting, yahagariye bwa mbere u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya ‘FIA Karting European Championship’.

Iri ni rimwe mu marushanwa yo gusiganwa mu modoka ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA), rikaba ryari isiganwa riri ku ngengabihe y’umwaka wa 2026.

Iri rushanwa rihuza abakinnyi bakiri bato by’umwihariko abakina mu marerero y’imikino yo gusiganwa mu modoka, ryabereye mu Mujyi wa Genk mu Bubiligi, kuva tariki ya 21 kugeza ku wa 24 Gicurasi 2026.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitatu byaturutse muri Afurika bikajya guhatana muri iri rushanwa ryarimo ibihugu 51 byo ku migabane itandukanye ku Isi.

Kabera Gasare Salomon wahize abandi bana mu marushanwa ya Karting mu Rwanda ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa mu Modoka (RAC), yabonye itike yo kuzajya muri iri rushanwa.

Ni ku nshuro ya mbere yari yitabiriye, ndetse ari no ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye iyi mikino.

Bitewe no kuba agitangira aya marushanwa mpuzamahanga, yikinnye igice cya mbere cy’imikino yabaye ku wa 21 na 22 Gicurasi.

Nk’uko yabitangarije mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kabera ashishikariza abandi bana kwitabira uyu mukino, ndetse yizeye neza kuzitwara neza mu marushanwa akurikira.

Ati “Niba mushaka kuza muri uyu mukino wo gusiganwa mu modoka wa Karting, ntucike intege rimwe na rimwe uragora, bisaba guhozaho kugira ngo ugere hejuru. Ndashaka kuba umukinnyi mwiza, ukomeye mu buryo bw’umubiri, ufite intekerezo zifite intego.”

“Hano nahigiye ko nkeneye imyitozo myinshi, nkeneye kwiyerekana kuko ntibisaba gusa kuba ufite impano, ahubwo biterwa n’imbaraga ushyiramo uko zingana, ugahatanira icyo ushaka kugeraho.”

Kabera yatewe inkunga na Sosiyete y’Ubwishingizi ya MUA Insurance Rwanda na Inyange Industries.

Gakwaya Eric utoza Kabera yavuze ko hari amasomo menshi bakuye muri iri rushanwa, azatuma bongera imyitozo irimo n’iyo ku rwego mpuzamahanga kugira ngo bazamuke ku rutonde rw’ibihugu byitwara neza muri uyu mukino.

Ati “Umwana yakuyemo ubunararibonye ugereranyije n’aho yari ageze, abona uko bakina ku rwego mpuzamahanga. Urebye haracyabura imyitozo myinshi cyane, ibikorwaremezo kuko nta kibuga tugira kingana n’iki kiri hano Genk, aracyakorera muri parikingi y’imodoka.”

“Tugiye kureba ko twamubonera imyitozo muri Afurika y’Epfo cyangwa muri Kenya kuko ho hari ibikorwaremezo bihagije. Noneho tukareba ko mu Butaliyani yazarenga amajonjora akagera mu cyiciro cy’imikino ya nyuma. Ndakomeza kumukurikirana, dushake imyitozo turebe ko twagera mu bihugu 15 bya mbere.”

Yongeyeho ko kuba Kabera yaritabiriye ku nshuro ya mbere akabasha gukina yaritoje amezi abiri gusa, ahatanye n’abandi bana bamaze imyaka itanu bakina, ari intangiriro nziza.

RAC ivuga ko kwitabira imikino nk’iyi bihenze cyane, ari na yo mpamvu ishimira abaterankunga bafashije uyu mukinnyi kugera kuri uru rwego, ikanasaba abandi baterankunga n’abafatanyabikorwa kuwushyigikira.

Muri Nyakanga 2026 biteganyijwe ko Kabera azajya mu rindi rushanwa rya ‘Circuito Internazionale Napoli’ ribera mu Butaliyani.

Amafoto: Emmy Uwimana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages