Ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Gicurasi 2026, ni bwo mu mihanda ya Mbarara muri Uganda hakiniwe rimwe mu masiganwa y’imodoka akomeye muri Afurika abera mu mihanda y’igitaka rya ‘Pearl of Africa Uganda Rally 2026’.
Kalimpinya utari witabiriye umunsi wa mbere, yakinnye ku munsi wa nyuma ndetse yitwara neza mu cyiciro yari ahatanyemo cya ARC2 cyarimo imodoka esheshatu.
Uwabaye uwa mbere muri iki cyiciro ni Umunya-Kenya, Samman Vohra ukinana na Drew Sturrock mu modoka ya Skoda Fabia Evo. Queen Kalimpinya wakinanaga na Gasarabwe Alain yabaye uwa kabiri bari mu modoka ya Subaru Impreza WRX STi 4 D R4.
Mu kiganiro Kalimpinya yagiranye na IGIHE nyuma y’iri rushanwa, yavuze ko ari ishema kuri we no ku gihugu, ndetse ari amarembo afunguye yo kwitabira n’andi marushanwa akomeye yisumbuyeho.
Ati “Ntabwo byari byoroshye, kuko guhangana n’abakinnyi bakomeye gutya muri Afurika ntabwo bisanzwe. Kuba dusoje kandi tugasoza neza, ni icyerekana ko mu minsi iri imbere tuzakina n’andi marushana akomeye kandi tukitwra neza.”
Mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona Nyafurika cyegukanywe na Karan PATEL, uyu Kalimpinya wari umukinnyi wenyine witabiriye avuye mu Rwanda, yabaye uwa munani.
Amasiganwa ya Shampiyona Nyafurika azakomereza mu Rwanda, aho hazakinwa Rwanda Mountain Gorilla Rally, kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 12 Nyakanga 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!