Shampiyona y’Isi yo gusiganwa mu modoka (World Rally Championship-WRC) igira isiganwa rimwe muri Afurika, rihuzwa na Shampiyona Nyafurika (African Rally Championship-ARC), rikabera muri Kenya.
Nyuma y’amasiganwa atanu ya Shampiyona y’u Rwanda yabaye mu mwaka ushize wa 2025, Kalimpinya yatumiwe nk’Umunyarwanda rukumbi ugomba kugaragara muri WRC Safari Rally Kenya 2026.
Safari Rally ni rimwe mu masiganwa akomeye muri Afurika, dore ko ari yo izabanza gukinwa muri uyu mwaka kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 15 Werurwe 2026, mbere y’uko ijya mu bindi bihugu ari byo Uganda (Pearl of Africa Rally), u Rwanda (Rwanda Mountain Gorilla Rally) na Tanzania (Mkwawa Rally of Tanzania).
Umwihariko wa Safari Rally ni uko ari rimwe mu masiganwa aba agize Shampiyiona y’Isi yo gusiganwa mu modoka (WRC), aho iry’uyu mwaka rizaba ari agace ka gatatu nyuma y’akazakinirwa i Monaco no muri Suède.
Kalimpinya yagize amahirwe yo kuba umwe mu bazagaragara muri iri rushanwa mu gace kamwe karyo kazabera muri Kenya, aho yasabwe guhindura imodoka kuko iyo yari asanganywe itari ku rwego rwo gukina amarushanwa yo ku rwego rw’Isi.
Uyu mukinnyi ukinana na Ngabo Olivier bamaze kumenyerana, yatwaraga imodoka ya Subaru Impreza GC8, ariko kuri ubu yamaze kubona indi ya Subaru Impreza WRX STi GVB ari na yo azakinisha iri rushanwa.
Ubwo yari mu myitozo yavuze ko ari amateka ari kwiyongera ku yandi, bityo afite icyizere cyo guhagararira u Rwanda muri ayo marushanwa mpuzamahanga yitabirwa n’umugabo agasiba undi.
Ati “Imyitozo yo narayitangiye kandi ndi gukora cyane kugira ngo nzakine iri rushanwa nitware neza. Abanyarwanda bazanshyigikire, bambe inyuma nanjye ntabwo nzabatenguha.”
WRC ni isiganwa rya mbere rikurikirwa cyane mu masiganwa abera mu mihanda y’igitaka, kuko abarenga miliyoni 400 ku Isi yose baba bari kurikurikira, mu gihe Kalimpinya na bagenzi be bazakina WRC Safari Rally Kenya bazakurikirwa n’abarenga ibihumbi 400 bari ku mihanda.
Ni ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya kuva mu 2021, Safari Rally igiye kuba iri ku ngengabihe ya Shampiyona y’Isi yo Gusiganwa mu Modoka.










Ibitekerezo 0