Kuva ku wa Kane, tariki ya 7 kugeza ku ya 9 Gicurasi 2026, abakinnyi bakomeye muri Afurika mu gusiganwa mu modoka bahuriye muri Uganda mu isiganwa rya ‘Pearl of Africa Uganda Rally 2026’.
Ku munsi wa mbere abakinnyi bahataniye imyanya y’uko bazakina mu duce tubiri dusigaye, aho Kalimpinya yagombaga guhaguruka ari uwa 15 mu Cyiciro cya Kabiri cya Shampiyona Nyafurika (ARC2).
Gusa uyu mukinnyi ntabwo yigeze ahaguruka kuko imodoka ye yo mu bwoko bwa Subaru Impreza WRX STi 4 D R4, yagize ibibazo, bituma azakina umunsi ukurikiyeho.
Kuri iyi nshuro uyu mukinnyi ufashwa na BPR Bank kwitabira aya marushanwa, ntabwo ari gukorana na mugenzi we basanzwe bakinana, Ngabo Olivier, ahubwo ari kuba akinana na Gasarabwe Alain.
Muri ARC2 ahanganye n’abandi bakinnyi batandatu. Abo ni Mukula Mike jnr, Aine Sodo Kaguta Godfrey, Ntambi Oscar na Bebeto Kevin bo muri Uganda, Nanji Sameer wo muri Kenya, ndetse na Roshanali Mohamed Abbas w’i Burundi.
Ku wa Gatandatu, Pearl of Africa Uganda Rally 2026 iri gukinirwa i Mbarara izakinwa uduce umunani. Utwo ni Rukaari, Robert Rukaari, Kaguta 2, Ankole Cow 2, Charles Muhangi 2, Mama, Kaguta 3, Ankole Cow 3, Shell V-Power Stage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!