Ku Cyumweru, tariki ya 21 Kamena 2026, ni bwo hasojwe iri rushanwa ryo kwibuka aba-sportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Kamonyi, aho iki igikorwa gitegurwa na Ruyenzi Sporting Club.
Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 10 y’abatarabigize umwuga arimo umunani yo mu Karere ka Kamonyi n’andi abiri yatumiwe asanzwe abarizwa mu Mujyi wa Kigali.
Umukino wa nyuma wabereye ku kibuga cyo ku Ruyenzi wahuje Ikipe ya Victor FC na Olympic FC, zombi zo mu Karere ka Kamonyi.
Olympic FC yavuye inyuma igatsinda ibitego 3-2 birimo bibiri byatsinzwe n’umunyabigwi w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Sugira Ernest, yisubije iki gikombe yaherukaga gutwara mu 2025.
Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Uziel, yavuze ko bishimiye uko igikorwa cyagenze ndetse bakaba banizeza ko indi myaka ikurikira bazafatanya kugira ngo irushanwa rirusheho kugenda neza.
Yongeyeho ati “Iri rushanwa dukuramo ko abakinnyi badakwiye kurangwa n’amacakubiri, ingengabitekerezo n’ibindi. Ni umwanya mwiza wo guha icyubahiro abacyambuwe bakicirwa muri Jenoside no kuganira nk’aba-sportifs icyo twakora ngo dushyigikire ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Umuhuzabikorwa w’iri rushanwa akaba n’Umunyamabanga wa Ruyenzi Sporting Club yariteguye, Butare Léonard, yavuze ko uyu mwaka bishimira ko iri rushanwa ryashyizwe ku ngengabihe ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.
Ati “Ubutumwa dutanga, dutangiye kubona ko hari umusaruro uboneka. Twatangiye irushanwa ari amakipe ane, agenda yiyongera, ubu yabaye 10. Iyo bamenye ko turi muri iki gikorwa cyo kwibuka aba-sportifs, abantu badusaba ko bazitabira.”
Yongeyeho ko nta baterankunga barabona aho ubushobozi buva mu makipe yitabira, ibituma kuri ubu hari gukinwa umupira w’amaguru na Volleyball yabaye bwa mbere kuri iyi nshuro ikegukanwa n’ikipe ya Ruyenzi Volleyball Club.
Perezida wa Olympic FC yisubije igikombe mu mupira w’amaguru, Ntaganzwa Faustin, yavuze ko iyi kipe imaze imyaka 25 ibayeho, asaba ko amakipe yakwiyongera hakitabira andi akomeye kugira ngo barusheho kwipima nk’uko ikipe yabo imenyereye gukina n’andi akomeye.
Iri rushanwa ryo kwibuka aba-sportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryabaye ku nshuro ya kane, biteganyijwe ko mu mpeshyi y’umwaka utaha rizitabirwa n’amakipe menshi kurushaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!