Kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 10 Gicurasi 2026, abakinnyi bakomeye muri Afurika bazitabira iri siganwa rizabera mu mihanda ya Mbarara na Kiruhura mu Burengerazuba bwa Uganda.

Abakinnyi barimo abo muri Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi n’u Rwanda bazahanganira mu muhanda ureshya n’ibilometero 201,85, mu byiciro bitandukanye.

Kanangire Christian ni umwe mu bakinnyi bazitabira iri siganwa, akazahatana n’abarimo Umunya-Uganda, Oscar Ntambi baheruka guhanganira muri WRC Safari Rally Kenya.

Aganira na IGIHE, Kanangire Christian yavuze ko biteguye neza, ati “Turi kwitegura mu mutwe ndetse no kubaka umubiri. Kwitegura ku modoka tuzabikora mu mpera z’uku kwezi [Mata].”

Kanangire ukinana na Shyaka Kevin muri Subaru Impreza WRX STi, baherutse kuba Abanyarwanda ba mbere basoje isiganwa rya Shampiyona y’Isi muri Rally ubwo bari muri Kenya.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga mu mukino wo gusiganwa mu modoka yabaye uwa cyenda mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona Nyafurika (ARC) cyegukanywe n’Umunya-Kenya, Patel Karan, aba n’uwa 27 mu isiganwa ryo ku rwego rw’Isi (WRC).

Undi washoboraga guhagararira u Rwanda ni Gakwaya Claude ukinana na Mugabo Claude muri Mitsubishi Evo 10, bashobora kutitabira kuko imodoka yabo yagize ikibazo cya moteri.

Nyuma y'isiganwa ryo muri Uganda, Shampiyona Nyafurika izakomereza mu Rwanda hakinwa Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026′, kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 12 Nyakanga 2026.

Kanangire Christian ni we Munyarwanda rukumbi wasoje isiganwa rya Shampiyona y'Isi
Kanangire Christian ni we Munyarwanda rukumbi wasoje isiganwa rya Shampiyona y'Isi
Kanangire Christian na Shyaka Kevin biteguye gukina 'Pearl of Africa Rally 2026'
Kanangire Christian na Shyaka Kevin biteguye gukina 'Pearl of Africa Rally 2026'
Isiganwa rya 'Pearl of Africa Rally' ribera muri Uganda
Isiganwa rya 'Pearl of Africa Rally' ribera muri Uganda