Iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya gatanu, ryasojwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Werurwe 2022, hakinwa imikino ya nyuma.
Mu bakina ari umwe, Kayitare Serge yegukanye iri rushanwa mu rwego rw’abatarabigize umwuga atsinze Kaningu Christian 6-2 na 6-1.
Mu bakina ari babiri, ikipe yari igizwe na Rukundo Emmanuel na Ineza Sabin yatsinze iya Bahati Théoneste na Alain King amaseti 6-0 na 6-4.
Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya gatanu nyuma y’imyaka irenga ibiri rihagaze kubera icyorezo cya Covid-19 . Abakinnyi b’umukino wa Tennis babonye umwanya wo gusabana no gukomeza kuruhuka batembera binyuze muri Tennis.
Kayitare Serge yavuze ko icyamufashije kwegukana iri rushanwa ari uko uwo bahuye baziranye bihagije, kwitegura neza no gufata umwanya wo kuruhuka.
Ati “Mugenzi wanjye Kaningu Christian ni umukinnyi ukomeye ariko nsanzwe muzi neza aho akomeye n’aho adakomeye. Ibanga nakoresheje ni uko niteguye neza kuko nateguye bose ariko we umwihariko ni uko muzi neza nibyo byamfashije’’.
Umuyobozi wa Nyarutarama Tennis Club yateguye iri rushanwa, Ngabonziza Damien, yashimiye abaryitabiriye, avuga ko bifuza ko byaba igikorwa kiba buri mwaka.
Ati “Ndashimira abitabiriye iki gikorwa bavuye i Kigali n’abo twasanze hano. Twifuza ko bishobotse iki gikorwa cyajya kiba buri munsi kandi tuzakomeza gukorera hamwe kugira ngo bigerweho uko ubushobozi buzajya buboneka’’.
Umuyobozi wa Lake Kivu Serena Hotel yakiriye irushanwa, Herman Mwandisha, yavuze ko kuba abakinnyi baravuye i Kigali bakajya gukinira i Rubavu biteza imbere ubukerarugendo, yemeza ko bazakomeza gushyigikira ibikorwa bitandukanye bya siporo.
Ati "Ni ibintu byiza kubona abakinnyi ba Tennis bava i Kigali bakaza gukinira hano, ntabwo bibashimisha gusa ahubwo bibafasha gutembera no guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu. Serena Rubavu isanzwe yakira iri rushanwa kandi tukarigaragaramo kuko tuzi ko siporo igira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo."
Muri iri rushanwa, uretse gukina haniyongereyeho gusabana kubyina ndetse no kuruhukira ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!