Kuva tariki ya 9 Kamena kugeza ku ya 18 Nyakanga 2027, muri Afurika y’Iburasirazuba hazaba hari kubera Igikombe cya Afurika kizakirwa na Kenya ifatanyije na Uganda na Tanzania.
Ibihugu byose birimbanyije imyiteguro, gusa kuri Kenya haracyari ikibazo ko ishobora kwamburwa iri rushanwa, kuko ikomeje kubura amafaranga y’ikiguzi cyo kuryakira gihabwa Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF).
Umunyamabanga muri Minisiteri ya Siporo muri Kenya, Elijah Mwangi, yavuze ko iki gihugu cyahawe tariki ntarengwa ya 30 Werurwe 2026, yo kuba cyishyuye miliyoni 30$ [43.501.260.000 Frw] y’iri rushanwa ryishwe ‘East Africa Pamoja’, bitakunda ikamburwa uburenganzira.
Yagize ati “Twahawe tariki ya 30 Werurwe zo kuba twamaze kwishyura amafaranga yo kwakira. Turabizi ko Uganda na Tanzania byishyuye ni twe tutaratanga miliyari 3,9 Ksh [miliyoni 30$]. CAF yadusabye kugaragaza ubushake kandi nta bundi usibye kwishyura. Nitutabikora tuzamburwa uburenganzira.”
Mwangi yongeyeho ko “usibye gutanga aya mafaranga, ibibuga bya Kasarani Stadium na Nyayo Stadium ntibizaba byamaze kuvugururwa mu mezi atandatu ari imbere nk’igihe ntarengwa cyatanzwe na CAF.”
Ikigo cyahawe kuvugurura Kasarani Stadium cyagabanyije umuvuduko mu bikorwa byacyo kuko kiberewemo umwenda wa miliyari 3,7 Ksh [arenga miliyari 41,6 Frw], mu gihe uri kuvugurura Nyayo Stadium we yahagaritse imirimo kuko aberewemo miliyari 2,7 Ksh [arenga miliyari 30,3 Frw].
Ingengo y’Imari ya Kenya yagenewe siporo mu mwaka wa 2026/27 ari na wo uzategurirwamo Igikombe cya Afurika, ni miliyari 25,49 Ksh irimo miliyari 18,11 Ksh z’iterambere ry’imikino harimo no kubaka ibikorwaremezo bizakira irushanwa.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!