Minisiteri ya Siporo yakunze kugaragaza ko hari imishinga y’iterambere rya siporo mu mashuri mu kuzamura impano z’abakiri bato hirya no hino mu Rwanda.

Minisiteri y’Uburezi na yo igaragaza ko hari politiki igamije guteza imbere imikino mu mashuri nubwo ibyifuzwa ngo bishyirwe mu bikorwa bikiri imbogamizi bigendanye n’ubuke bw’ibikorwaremezo mu mashuri nk’ibibuga, ibikoresho n’ibindi.

Mu myaka yo hambere wasangaga abafite ubuhanga mu mikino runaka ari abanyeshuri b’ikigo runaka ndetse byanaryoshyaga ihangana ry’ibigo mu bijyanye n’imikino bikanatuma abakinnyi bazamura urwego.

Mu rwego rwo kongera gutera imbaraga abakiri bato gukunda siporo, umushinga USAID/Igire-Wiyubake wahaye ibigo by’amashuri abanza bigera kuri 17 byo mu Karere ka Kicukiro inkunga y’ibikoresho bya siporo birimo imyambaro, imipira yo gukina, imyenda y’abatoza n’ibindi byifashishwa mu gukina umupira w’amaguru.

Ibigo byahawe ibi bikoresho bibarizwamo amatsinda y’abana b’abahungu bari hagati y’imyaka 10 na 14 basanzwe bahabwa inyigisho zirimo iz’ubuzima bw’imyororokere, kwirinda no gukumira virusi itera Sida ndetse n’izo kuba abagabo beza baciye ukubiri n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina CBIM (Coaching Boys into Man).

Imikino na siporo biri mu bishobora gufasha urubyiruko mu kwirinda kwandura virusi itera Sida n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi kuko bituma umwanya wabo udapfushwa ubusa ngo bagwe mu bishuko.

Umukozi w’uyu mushinga, Ndamukunda Jean Marie Vianney, yavuze ko bahisemo gukurikirana uru rubyiruko mu buryo bukomatanyije burimo inyigisho zitangirwa mu ishuri ndetse n’izinyuzwa mu myidagaduro akenshi ikunze gukurura urubyiruko ikarufasha kutishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ati“Hagati y’igice n’ikindi hatangwa inyigisho imwe muri cya gihe abakinnyi n’abafana bakiri mu byishimo by’umukino bityo bakabasha kuzikurikira nk’aho zaba zigendanye n’amabwiriza y’umukino umutoza aha abakinnyi.”

Kuri ubu, urubyiruko rugera kuri 1678 ruri gukurikirana izi nyigisho ruhabwa n’abatoza 54 babihuguriwe basanzwe ari abarimu bamenyereye gutoza imikino ngororamubiri mu bigo by’amashuri abanza mu Karere ka Kicukiro.

Umwaeimu muri GS Kicukiro iherereye mu Murenge wa Niboye, Nsanzabera Evaritse, yavuze ko izi nyigisho zizatanga umusaruro kuko ubu bukangurambaga bugera kuri benshi binyuze muri Siporo.

Ati “Iyo turi gukina haba ari abakinnyi ndetse n’abafana twarangiza tukabaha ubutumwa bose hamwe bugamije kubakangurira kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Usanga abana bishimye cyane ari naho duhera tuvuga ko izi nyigisho zizabacengera.”

Umuyobozi ushinzwe Siporo mu Karere ka Kicukiro, Mukwiye Gaspard yashimangiye ko gahunda yo kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere binyuze mu mikino no kwigisha abana b’abahungu kuzavamo abagabo bahamye ari ingirakamaro.

Ati “Uyu mushinga uri kudufasha gutegura abana b’abahungu kuzaba abagabo babereye u Rwanda kuko umugabo mwiza ntaberaho guhohotera. Siporo idufasha guhuza abantu kandi ni ingirakamaro kuyifashisha mu bikorwa nk’ibi. Bizadufasha kuyiteza imbere mu mashuri ariko binyuze muri bwa bufatanye tukanarushaho kugera ku ntego.”

Binyuze muri Minisiteri ya Siporo, hatangijwe umushinga wiswe "Isonga School Sports Development Program" uterwa inkunga n’Ikigega cy’u Bufaransa cy’Iterambere (AFD) witezweho kuzamura impano mu mashuri.

Muri uyu mushinga hazibandwa ku mikino itandatu yatoranyijwe harimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Netball, Imikino Ngororamubiri ndetse na Handball.