Iyi mikino yasojwe ku Cyumweru, tariki 5 Gicurasi 2024 mu Karere ka Rubavu.
Mu cyiciro cy’abakina ku giti cyabo irimo gusiganwa ku maguru muri metero 100, Niyonkuru Young wo mu Mujyi wa Kigali na Uwayehova Ruth wo muri Nyabihu begukanye umwanya wa mbere.
Muri metero 400, Mukandayisenga Venantie wo muri Nyaruguru na Ishimwe Noe wo muri Nyamasheke bahize abandi.
Umujyi wa Kigali wihariye imidali muri metero 1500, aho Byukusenge Devotha na Nkejumuto Ildephonse bahize abandi.
Mu mupira w’amaguru, Intara y’Uburengerazuba yihariye ibihembo. Mu bagore, Umurenge wa Murunda wo muri Rutsiro yatsinze uwa Mahembe wo muri Nyamasheke ibitego 2-0.
Mu bagabo, Umurenge wa Rubengera wo muri Karongi watsinze uwa Kimonyi w’i Musanze ibitego 2-0 yegukana igikombe.
Akarere ka Kamonyi kahize utundi muri Basketball, aho mu Bagore katsinze Musanze amanota 50-35, mu gihe mu bagabo n’ubundi aya makipe yongeye guhura, ikipe yo mu majyepfo yatsinze amanota 69-62.
Muri Volleyball, Ikipe y’Umurenge wa Busasamana wo muri Nyanza yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Umurenge wa Kimisagara amaseti 3-1.
Umukino wa nyuma, Ikipe y’Akarere ka Ngoma yegukanye igikombe itsinze iya Kicukiro amaseti 3-1.
Mu bagore, Ikipe ya Ruhango yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Musanze amaseti 3-1. Ni mu gihe iya Ngoma yegukanye igikombe itsinze Gicumbi amaseti 3-0.
Mu gusiganwa ku magare mu bagabo, Mufiteyesu Emmanuel ukomoka i Gicumbi yabaye uwa mbere, Marirumva Elisa ukomoka i Bugesera aba uwa kabiri n’aho Sibomana Ferdinand ukomoka i Muhanga aba uwa gatatu.
Mu bagore, Nzamukosha Immaculée ukomoka i Musanze yabaye uwa mbere, Mugisha Aliane ukomoka ku Kicukiro aba uwa kabiri, mu gihe Niyonsaba Odile w’i Bugesera yabaye uwa gatatu.
Mu ku rushanwa mu gisoro cyangwa Kubuguza, Shukuru Hassan ukomoka i Rusizi yabaye uwa mbere, Masengesho Jean Claude w’i Kamonyi aba uwa kabiri, mu gihe Hemerintwari Abdoul wo mu Bugesera yabaye uwa gatatu.
Mu mikino yo gusimbuka urukiramende, Habimana Eric ukomoka i Nyamasheke yabaye uwa mbere, Muragijimana Ephrem w’i Gasabo aba uwa kabiri, mu gihe Bizimana Nicolas w’i Nyamasheke yabaye uwa gatatu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yatanagaje ko bishimira uko iyi mikino yagenze ariko ko n’amanyanga ayigaragaramo akwiye guhagurukirwa.
Yagize ati “ Uyu mwaka uburiganya bwaragabanutse kuko amategeko yarakajijwe ubona ko n’udusigaye duke turi gushishikariza abayobozi kuba inyangamugayo.”
Amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” agamije kwimakaza imiyoborere myiza, akinwa guhera ku rwego rw’umurenge mu mikino irimo Umupira w’Amaguru, Basketball, Volleyball, Amagare, Kubuguza (Igisoro), Gusiganwa ku maguru, Gusimbuka Urukiramende ndetse na Sitball.
Amarushanwa ya Umurenge Kagame Cup uyu mwaka afite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30 y’imiyoborere ishyira umuturage ku isonga”.
Yatoranyijwe mu kugaragaza uruhare imiyoborere myiza igira mu iterambere ry’ u Rwanda, no gutanga ubutumwa ku baturage ko bakwiye gukomeza kugira uruhare mu gusigasira ibyo igihugu cyagezeho mu nzego zose kibikesha imiyoborere myiza.
Amafoto: Kwizera Remy Moise



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!