00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali, Ngoma na Kamonyi mu bihariye ibihembo mu Umurenge Kagame Cup 2024 (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 6 May 2024 saa 09:37
Yasuwe :

Amakipe yo mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Ngoma na Kamonyi yihariye ibihembo mu Umurenge Kagame Cup 2024.

Iyi mikino yasojwe ku Cyumweru, tariki 5 Gicurasi 2024 mu Karere ka Rubavu.

Mu cyiciro cy’abakina ku giti cyabo irimo gusiganwa ku maguru muri metero 100, Niyonkuru Young wo mu Mujyi wa Kigali na Uwayehova Ruth wo muri Nyabihu begukanye umwanya wa mbere.

Muri metero 400, Mukandayisenga Venantie wo muri Nyaruguru na Ishimwe Noe wo muri Nyamasheke bahize abandi.

Umujyi wa Kigali wihariye imidali muri metero 1500, aho Byukusenge Devotha na Nkejumuto Ildephonse bahize abandi.

Mu mupira w’amaguru, Intara y’Uburengerazuba yihariye ibihembo. Mu bagore, Umurenge wa Murunda wo muri Rutsiro yatsinze uwa Mahembe wo muri Nyamasheke ibitego 2-0.

Mu bagabo, Umurenge wa Rubengera wo muri Karongi watsinze uwa Kimonyi w’i Musanze ibitego 2-0 yegukana igikombe.

Akarere ka Kamonyi kahize utundi muri Basketball, aho mu Bagore katsinze Musanze amanota 50-35, mu gihe mu bagabo n’ubundi aya makipe yongeye guhura, ikipe yo mu majyepfo yatsinze amanota 69-62.

Muri Volleyball, Ikipe y’Umurenge wa Busasamana wo muri Nyanza yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Umurenge wa Kimisagara amaseti 3-1.

Umukino wa nyuma, Ikipe y’Akarere ka Ngoma yegukanye igikombe itsinze iya Kicukiro amaseti 3-1.

Mu bagore, Ikipe ya Ruhango yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Musanze amaseti 3-1. Ni mu gihe iya Ngoma yegukanye igikombe itsinze Gicumbi amaseti 3-0.

Mu gusiganwa ku magare mu bagabo, Mufiteyesu Emmanuel ukomoka i Gicumbi yabaye uwa mbere, Marirumva Elisa ukomoka i Bugesera aba uwa kabiri n’aho Sibomana Ferdinand ukomoka i Muhanga aba uwa gatatu.

Mu bagore, Nzamukosha Immaculée ukomoka i Musanze yabaye uwa mbere, Mugisha Aliane ukomoka ku Kicukiro aba uwa kabiri, mu gihe Niyonsaba Odile w’i Bugesera yabaye uwa gatatu.

Mu ku rushanwa mu gisoro cyangwa Kubuguza, Shukuru Hassan ukomoka i Rusizi yabaye uwa mbere, Masengesho Jean Claude w’i Kamonyi aba uwa kabiri, mu gihe Hemerintwari Abdoul wo mu Bugesera yabaye uwa gatatu.

Mu mikino yo gusimbuka urukiramende, Habimana Eric ukomoka i Nyamasheke yabaye uwa mbere, Muragijimana Ephrem w’i Gasabo aba uwa kabiri, mu gihe Bizimana Nicolas w’i Nyamasheke yabaye uwa gatatu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yatanagaje ko bishimira uko iyi mikino yagenze ariko ko n’amanyanga ayigaragaramo akwiye guhagurukirwa.

Yagize ati “ Uyu mwaka uburiganya bwaragabanutse kuko amategeko yarakajijwe ubona ko n’udusigaye duke turi gushishikariza abayobozi kuba inyangamugayo.”

Amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” agamije kwimakaza imiyoborere myiza, akinwa guhera ku rwego rw’umurenge mu mikino irimo Umupira w’Amaguru, Basketball, Volleyball, Amagare, Kubuguza (Igisoro), Gusiganwa ku maguru, Gusimbuka Urukiramende ndetse na Sitball.

Amarushanwa ya Umurenge Kagame Cup uyu mwaka afite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30 y’imiyoborere ishyira umuturage ku isonga”.

Yatoranyijwe mu kugaragaza uruhare imiyoborere myiza igira mu iterambere ry’ u Rwanda, no gutanga ubutumwa ku baturage ko bakwiye gukomeza kugira uruhare mu gusigasira ibyo igihugu cyagezeho mu nzego zose kibikesha imiyoborere myiza.

Gusimbuka urukiramende ni umwe mu mikino ikinwa mu Umurenge Kagame Cup
Igisoro cyangwa kubuguza nabyo byarakinwe
Mukamutana Rosette w’imyaka 67 yahembwe nk'uwahatanye kurusha abandi
Ngoma yegukanye igikombe muri volleyball
Umurenge wa Rubengera wo muri Karongi wegukanye igikombe muri ruhago
Kamonyi yihariye ibihembo muri Basketball
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr Usta Kaitesi yashimye urwego iyi mikino imaze kugeraho
Abafana bari benshi kuri Stade Umuganda
Mufiteyezu Emmanuel yahize abandi mu Amagare
Abasiganwa ku Amagare bazengurutse Akarere ka Rubavu
Abanyeshuri ni bamwe mu bafana bakomeye b'iyi mikino

Amafoto: Kwizera Remy Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages