Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Olempike umaze imyaka 70 ubayeho ukaba ari umwanya ufatwa na za Komite Olempike mu bihugu byose byo ku Isi, zigasobanura zikanigisha indangagaciro za Olempike, hakabaho no kwidagadura mu mikino n’imbyino gakondo.
Mu Rwanda uyu munsi wizihirijwe i Huye kuri uyu wa Gatandatu, ahari hamaze icyumweru haba ibikorwa bitandukanye byo kuwutegura birimo amarushanwa yahuje ibigo by’amashuri mu mikino yo gusiganwa ku maguru; gutera no kugumana umupira (dribbles skills); gusimbuka urukiramende; sitting Volleyball ndetse no kubyina Kinyarwanda.
Umuyobozi wa Komite Olempike mu Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens, yavuze ko iki cyumweru cyabayemo ibikorwa birenze siporo gusa kuko cyabaye umwanya wo gusobanurira abana akamaro ka siporo, uko bashobora kuyikora bakiteza imbere kandi n’igihugu kikabona imidali ndetse banahabwa impanuro ku muco mubi wo gutoroka ukunze kugaragara ku bakinnyi.
Yagize ati “Ubundi uyu si umunsi w’imikino gusa, tuba turi hano kugira ngo abana tubereke indagangaciro za siporo. Ejobundi mwariho [abanyamakuru] mutubaza ku bakinnyi bajya hanze bagatoroka igihugu, aha niho twigishiriza abana bato indangagaciro no gukunda igihugu, bagakura bazi ko gutoroka ari ikizira.”
Munyabagisha yanabwiye abana ko bagomba gukomeza gushyira imbaraga mu mikino bakunda kuko bafite amahirwe yo kugera ku nzozi zabo, ejo n’ejo bundi bakaba aribo bazajya baserukira igihugu mu marushanwa akomeye nka ‘Olympic Games’.
Meya w’Akarere ka Huye, Uwamariya Vénéranda, yashimiye Komite Olempike kuba yaragahisemo ngo kakire ayo marushanwa, anizeza gukomeza ubufatanye mu rugamba rwo guteza imbere siporo cyane cyane abana bakiri bato bigishwa indangagaciro za Olempike zirimo gutsinda, ubuvandimwe no kubahana kuko n’ubundi ziri mu zigize indangagaciro Nyarwanda.
Ibigo by’amashuri byitwaye neza mu marushanwa yabaye mu cyumweru Olempike cyatangiye tariki 20 Kamena byahawe ibikombe, imidali n’imipira yo gukina.
By’umwihariko Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda (ENDP - Karubanda) yahembewe igishushanyo gisobanura indangaciro za Olempike (Olympic Values) cyakozwe n’abana bigamo.
Uko amakipe yarushanyijwe yahembwe
Amakipe yahembwe mu mashuri yisumbuye
Basketball - abahungu: 1. Petit Seminaire Baptiste,
GS des Parents,
Volleyball - abahungu: 1. GS Gatagara,
2. EAV Kabutare
Football - abakobwa: 1. EAV Kabutare,
2. GS Gatagara
Football - abahungu: 1. EAV Kabutare,
2. GS Gatagara
Amakipe yahembwe mu mashuri abanza
Football - abakobwa: 1. EP Ngoma Catholique,
2. EP Ngoma Adventiste
Football - abahungu: 1. EP Ngoma Catholique,
2. GS Butare



















TANGA IGITEKEREZO