00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kongera ingengo y’imari ishyirwa mu mikino no kubaka ibigo biyigisha: Imigambi ya Green Party muri Siporo

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 July 2024 saa 02:55
Yasuwe :

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party), rigaragaza ko niriramuka ritowe rizaharanira guteza imbere inzego zitandukanye mu gihugu zirimo na siporo.

Iri shyaka riri guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024, binyuze mu mukandida waryo Dr. Frank Habineza, rikagira n’abakandida depite.

Imikino n’imyidagaduro ni bimwe mu bifasha abaturage kwishima no kugira ubuzima bwiza. DGPR-Green Party igaragaza ko kugeza ubu usanga Abanyarwanda benshi batarumva neza akamaro ka siporo n’imyidagaduro.

Ibi bituma ubwitabire bw’abakora siporo buguma hasi ndetse hakabaho n’ubuke bw’aho zikorerwa.

DGPR-Green Party iteganya guhindura politiki y’imikino n’imyidagaduro ihereye hasi, igashyiraho inshya kandi inoze izatanga ibisubizo kuri ibyo bibazo bikigaragaramo.

Hazashyirwaho ingamba zihamye zishishikariza abaturarwanda kugira umuco wo gukora siporo uhereye mu midugudu, amashuri abanza, ayisumbuye, aya kaminuza, ibigo bya Leta ndetse n’iby’abikorera ku giti cyabo.

Iri shyaka kandi rizashyiraho uburyo bufasha kongera ingengo y’imari igenerwa imikino n’imyidagaduro cyane byatanga umusanzu ku makipe y’igihugu mu kwitegura imikino mpuzamahanga kinyamwuga.

Hari kandi ikibazo cy’ibibuga bidafite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga, bizongerwa biciye mu ngengo y’imari izashyirwaho dore ko kugeza ubu mu buryo budasubirwaho u Rwanda rufite Stade Amahoro yunganirwa n’iya Huye ndetse na Kigali Pelé Stadium.

DGPR-Green Party iramutse itowe izagerageza gushyiraho ishuri ryihariye ryigisha siporo n’imyidagaduro ku rwego rw’intara n’Umujyi wa Kigali kandi bikaba bifite abatoza bakomeye babigize umwuga.

Abashoramari bagitinya gushyira amafaranga muri siporo no mu myidagaduro bazafashwa kwitiyuka kandi boroherezwa kuba bayishoramo ndetse banatere inkunga ibikorwa bifite aho bihuriye na yo, banahabwa nkunganire.

DGPR-Green Party iteganya guhindura politiki y’imikino n’imyidagaduro ihereye hasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages