Iki kibazo abanyeshuri bakigaragarije Abadepite ubwo babasuraga kuri uyu wa 5 Gashyantare 2020 mu ruzinduko bari bahagiriye rwari rugamije kureba ibibazo by’ingutu bikibangamira uburezi bufite ireme.
Bamwe muri aba banyeshuri bavuga ko basanzwe bifitemo impano mu mikino itandukanye, gusa ngo kubera kubura ibibuga bitorezaho bituma impano bifitemo zidakura, ndetse bikanatuma bigunga.
Ishimwe Thacien wiga ku ishuri ryisumbuye rya Kagogo yagize ati "Aha dufite ikibuga kimwe gusa cy’umupira, nacyo ntigihagije, kuko niba tuhiga turenga 600 ntitwahakinira twese. Muri twe harimo abazi gukina Volleyball, Basketball n’ibindi byinshi ariko nta bibuga tugira byatuma tuzamura izo mpano twifitemo."
Kuradusenge Jaqueline na we yagize ati "Nkatwe abakobwa abenshi ntituzi gukina umupira w’amaguru, ariko hari indi mikino tuzi nka Volleyball, n’imigozi tuzi kuyisimbuka ariko nayo ntayihari. Iyo igihe cy’akaruhuko kigeze usanga twigunze, no muri Weekend tukabura icyo dukina kubera nta bibuga tugira, ariko tubonye ibibuga bihagije twakwidagadura buri wese agakina bitewe n’ibyo azi."
Abayobozi b’ibigo by’amashuri nabo bemeza ko kutagira ibibuga by’imyidagaduro bituma abanyeshuri batabona aho gukinira imikino itandukanye, kandi ari kimwe mu bibafasha kuruhuka mu gihe batari mu masomo.
Hon.Depite Nyabyenda Damien uhagarariye komisiyo ishinzwe uburezi, ikoranabuhanga, urubyiruko n’umuco, nyuma yo kugezwaho iki cyifuzo, na we yavuze ko bagiye kuganira n’inzego zose bireba, iki kibazo kigashakirwa umurongo.
Ati "Kimwe mu bifasha umunyeshuri kuruhuka neza, ni ukwiga afite umwuka mwiza ari ukwidagadura, icyo kibazo n’ibindi byose bijyanye nacyo tugiye kubiganiraho, twige uko byakemurwa."
Ikibazo cyagaragajwe n’abanyeshuri biga ku bigo bitandukanye cyo kutagira ibibuga byo kwidagaduriraho, banagihuje no kuba bahabwa inzu yo kwidagaduriramo igashyirwamo ibikoresho by’imikino itandukanye, ku buryo buri wese yakwibona mu mukino bitewe n’uwo akunda.



















TANGA IGITEKEREZO