00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukomatanya ubwarimu n’itangazamakuru no kwirukanwa kuri Royal FM: Ikiganiro na Kwizigira (Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 5 February 2026 saa 11:43
Yasuwe :

Umunyamakuru w’Urwego Rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Kwizigira Jean Claude, yagaragaje uko yafatanyaga kwiga politiki no kwigisha n’umwuga w’itangazamakuru.

Uyu munyamakuru w’imikino uri mu bakomeye mu Rwanda kandi bamaze igihe kinini muri uyu mwuga, yagiranye ikiganiro cyihariye na IGIHE ava imuzi uko yisanze muri uyu mwuga.

Urukundo rw’itangazamakuru rwatangiye ari muto, aho yakundaga kuba iruhande rwa se, dore ko yari umwana ukunda kuba hafi y’ababyeyi.

Ati “Ni njye muto iwacu, bivuze ko nahoraga iruhande rw’umubyeyi wanjye kandi yatahaga kare akaza akumva radio. Icyo gihe nanjye narinzi abanyamakuru bose ba Radio Rwanda, by’akarusho abakora imikino. Ibyo byatumye nshaka kuba umunyamakuru uko byagenda kose.”

“Ngiye kwiga nigaga ibisabwa kugira ngo mbe umunyamakuru. Iyo mibare n’ibindi ntabwo nabitsindaga, nitaga cyane ku ndimi ari na zo nize mu mashuri yisumbuye. Noneho sinatsindiye ku manota anyemerera kwiga itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, bampa kwiga Politiki ya Siyansi ariko nkomeza kuguma mu makuru.”

Ubwo yari arangije amashuri yisumbuye yagiye kwigisha isomo ry’Icyongereza abana bo muri Compassion International by’igihe gito, ahita ajya muri College Notre Dame du Saint Rosaire de Nyumba, ahigisha isomo ry’Icyongereza n’iry’Amateka.

Iri shuri yarivuyeho agiye kwiga kaminuza, ariko ananirwa kuhakora abifatanya n’amasomo ahitamo kwita ku masomo nyuma ahura n’Umuyobozi wa Regina Pacis de Tumba wamuhaye akandi kazi k’ubwarimu agafatanya n’amasomo.

Amaze imyaka ibiri ni bwo yongeye gusubira ku nzozi ze zo kuba umunyamakuru kuri Radio Huye, yabayeho umutumirwa biturutse kuri mugenzi we wigaga muri kaminuza.

Ati “Ngeze mu mwaka wa gatatu muri kaminuza hari mu 2010. Hari umugabo wigaga amategeko wambwiye ngo anjyane kuri radio, numva ntibibaho, ndamubaza nti ‘Ese byashoboka?’ Icyo gihe yayoborwaga na Rose Marie Gashagaza.”

Kwizigira yagaragaje uko yahuzaga kwigaga, gukora kuri radio no kwigisha, kandi ntihagire ikibangamira ikindi.

Ati “Ikintu cyangoraga cyane ahanini ni amasomo kuko hari ayo bashyiraga mu masaha yo kwigisha. Ariko akenshi nakoreshaga umunsi ntakoze mu cyumweru nkawuharira amasomo yanjye.”

“Amasomo amwe n’amwe narayiyigishaga, nkagura ibitabo, nkashaka abahanga bakansobanurira. Mu matsinda y’imikoro nabaga ndi gusobanurirwa, hanyuma nkaba ndi hafi y’abandi. Kuri radio ho nakoraga igihe gito ahanini amasaha ya nimugoroba, na bwo gatatu mu cyumweru gusa.”

Arangije amasomo ya kaminuza yahise yongeraho irindi shuri na ryo yigishaho rya Elena Guerra. Kuva yagira imyaka 18. Igihe yabayeho nta kazi afite ni amezi atandatu yonyine.

Icyo gihe yakoraga kuri Royal FM, ahabwa ibaruwa imusezerera mu kazi. Kubera izo mpamvu yanze kongera gukorera ibigo byigenga, ndetse ni na cyo kintu cyamubabaje mu itangazamakuru.

Icyo gihe hari mu 2016, ari na bwo yagiye muri RBA ariko ho atangira yimenyereza umwuga mu makuru asanzwe, dore ko nta kazi yari yakabonye.

Yahasanze abanyamakuru nka Rutamu Elie, Patrick Habarugira na Rugangura Axel wamwigishije kogeza imipira y’i Burayi.

Kwizigira Jean Claude yafatanyaga kwiga, kwigisha no gukora itangazamakuru

Siporo ntiyishwe n’abanyamakuru

Kwizigira avuga ku iterambere rya siporo yagaragaje ko ari ryiza, kuko rikorwa mu buryo butandukanye n’ubwa kera.

Ati “Itangazamakuru rya siporo ryarahindutse kuko ryisumbuye ku buryo ryari rimeze mbere. Mbere twamenyeshaga amakuru ariko nta gusesengura kwabagaho. Ba Jado Castar na ba Ndengeyingoma ni bo basa n’aho babihinduye.”

Ntabwo yemera ko itangazamakuru ry’imikino ari ryo ryishe siporo, ahubwo abari muri siporo ari bo bagira uruhare mu kuyisenya cyangwa kugira uruhare mu igwingira ryayo.

Ati “Ntabwo nemeranya na bo, buriya abantu ni bo biyicira ibintu. Niba ndi umunyamakuru wa siporo, icyo nshinzwe ni ugutara no gutangaza amakuru, nkamenya ko nayakuye ahantu hizewe, nabajije abizerwa, hanyuma nkagendera ku bimenyetso n’imibare. Iyo mbikoresheje ni amakuru mba ntanga.”

Yavuze ko hari abantu bumva umunyamakuru ari kuri radio ari kuvuga ubushobozi bw’umukinnyi baguze, uburyo bw’imikinire n’ibyo azi, agahita agira ngo yamenya no kurambagiza umukinnyi mwiza.

Ati "Ni ibintu bibiri bitandukanye, kuba umusesenguzi mwiza ntibingira umutoza cyangwa ugura abakinnyi mwiza. Niba uri perezida w’ikipe ukumva ibyo navuze ugashaka kubigenderaho ngo abe ari ko uyobora ikipe yawe, cyangwa kunshyira hafi ngo nkugire inama. Nzakugira iziri ku rwego rwanjye kandi hari igihe zaba zidahagije ngo ikipe itere imbere. Ntabwo rero nzaba ngusenyeye ikipe ahubwo wowe wisenye.”

Yongeyeho ariko ko hari amakosa akorwa n’abanyamakuru, arimo gufata uruhande ugashaka gutsikamira urundi, kwibasira umuntu runaka, gutanga urubuga kugira ngo umuntu yihimure ku wundi ni ikosa n’ibindi.

Ati “Ntabwo ari byo. Hari amakosa dukora nk’abari mu mwuga ariko ntabwo twafatwa nk’abari gusenya.”

Kwizigira Jean Claude ntiyemeranya n'abavuga itangazamakuru ryishe siporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages