Hashize imyaka itari mike abashinzwe siporo mu Rwanda haba ku rwego rw’amashyirahamwe y’imikino n’inzego z’igihugu bafite intero imwe yo kubaka siporo ihereye mu bakiri bato.
Kuzamura impano zo muri Ruhago
Duhereye kuri ruhago ntawakwirengagiza ko u Rwanda rwagize Isonga Football Academy ikomeye aho abayirerewemo ari na bo bakinnye Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17, gusa hatangiye kwibazwa uko uyu mushinga wazimye wagaruka.
U Rwanda rwatangiye kugirana imikoranire n’Urwego rw’Iterambere mu Bufaransa (AFD), hagamije gutangiza umushinga wo kuzamura impano z’abato wa Isonga-AFD.
Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa ndetse uzamura impano z’abana mu byiciro by’abahungu n’abakobwa bitandukanye barenga 500 ndetse mu mikino myinshi.
Iyo irimo Handball, Ruhago, Gusiganwa ku magare, Koga, Basketball, Volleyball no gusiganwa ku maguru.
Isonga-AFD kandi yagize uruhare runini mu gutuma umubare w’abana b’abakobwa mu mikino wiyongera kuko hashyirwa imbaraga mu kuyibakundisha.
Muri gahunda yo guteza imbere impano z’abakiri bato, mu masezerano u Rwanda rusinyana n’amakipe akomeye mu rwego rw’ubukerarugendo binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ ntabwo rwibagirwa abana barwo.
Aha twavuga nka Paris Saint Germain yashinze irerero ryatangiye kurema abana kuva mu 2021, aha hakaba harimo abasigaye bakina mu Cyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu mu Rwanda.
Kugeza ubu iri shuri ribarizwamo abana bagera kuri 200 [batangiye ari 206, ubu bakaba ari 195] bahura nyuma y’amasomo no mu mpera z’icyumweru bakigishwa umupira w’amaguru kuri Stade ya Huye.
Usibye PSG, mu masezerano Leta y’u Rwanda iheruka kugirana na Bayern Munich harimo ko igomba gutanga abatoza bafasha abana 20 batoranyijwe mu gukarishya impano zabo ndetse bakajya bakora n’ingendoshuri mu Budage aho bazajya bahura n’abandi bana bavuye mu marerero yo mu bindi bihugu.
Mu 2022, Leta y’u Rwanda yasinyanye na Tony Football Excellence Programme (TFEP), amasezerano y’imikoranire agamije guteza imbere imikino itandukanye mu mashuri.
Nyuma y’umwaka umwe uyu mushinga w’umushoramari w’Umunya-Israel, Yonat Tony Miriam Listenberg, yatangiye gushakira abana amahugurwa ndetse n’amakipe bakinamo hanze y’u Rwanda.
Si ibyo gusa kuko yagaragaje ko yifuza kubaka ibibuga mu ntara zose z’igihugu, bikajyana n’aho abana bazajya baba bakanahigira amasomo ya ruhago mu buryo bwa kinyamwuga.
Mu Rwanda hatangijwe imikino ihuza abana bakiri bato muri Ruhago harimo Community Youth Cup rihuza amarerero yo mu gihugu; Shampiyona y’Abakobwa n’Abahungu batarengeje imyaka 20 yatangijwe na FERWAFA, ikitabirwa n’amakipe menshi yaba asanzwe ari abanyamuryango b’Ishyirahamwe n’abatari bo yemerewe gukina.
Community Youth Cup yakinwe mu mwaka ushize yasize Intare FA yitwaye neza ikurikirwa na Bayern Munich Academy Rwanda, mu irushanw ryahawe insangamatsiko igira iti “Dushyigikire ibyo twagejejweho na Perezida Kagame”.
Iri rushanwa ryamaze ukwezi ryahuje amarerero menshi mu gihugu yari agizwe n’abana basaga 4000. Aya marero yakiniraga mu ntara aherereyemo mbere yo guhurira kuri Kigali Pelé Stadium mu mikino ya nyuma.
Tukiri muri ruhago abana bashyiriweho uburyo bwo guhurira mu irushanwa ry’Amashuri Kagame Cup, ribafasha kugira ubuzima bwiza ariko badasize inyuma impano zabo mu mikino.
Basketball yahawe intebe mu Rwanda
Kugera ku ntego bijyana no kubaka ibikorwaremezo bigezweho kandi bifite ubushobozi bwo kugira uruhare mu guteza imbere impano z’abakiri bato kandi mu mikino yose.
Niyo mpamvu Leta y’u Rwanda yakinguriye amarembo abashoramari kugira ngo babashe kugira umusanzu batanga mu kuzamura no gushyigikira abana muri siporo.
Ku isonga haza umushinga Nyafurika wa Giants of Africa wiyemeje kubaka ibibuga umunani mu Rwanda, ndetse kugeza ubu bitandatu muri byo bikaba byaramaze kuzura.
Ibyo harimo ibyubatswe Club Rafiki, Kimironko Sports and Community Space, Maison des Jeunes Kimisagara, Ishuri Agahozo-Shalom ndetse n’igiheruka gushyirwa muri Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda.
Uyu mushinga w’umushoramari Masai Ujiri wafashije abana benshi kwitoza no gukunda umukino wa Basketball cyane ko hari gahunda yo kubaka uyu mukino ku buryo burambye muri Afurika.
Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo
Tuvuze indi mikino ntitwakwibagirwa Tennis kuko nayo iri mu yateye imbere, aho twafatira urugero ku mushinga wa Tennis Rwanda Children’s Foundation (TRCF), washinzwe na Umulisa Joselyne wiyemeje kuzamura igihugu cye abinyujije muri uyu mukino.
Mu mwaka umwe n’igice amaze awutangije yamaze kwegera abana 1500 ndetse bakaba bafashwa n’abatoza bagera kuri 11 ahemba kugira ngo babafashe kugera ku nzozi zabo no muri Tennis.
Abana bari mu byiciro bitandukanye bahabwa amasomo yo gukina Golf muri Kigali Golf Resort & Villas agamije kubaha ubumenyi ku mukino no kubategurira kuvamo abakinnyi babigize umwuga mu gihe kiri imbere.
Kubirebana no gukomeza kwiga uyu mukino hashyizweho uburyo umwana ufite hagati y’imyaka itanu kugera kuri 18, asabwa ibihumbi 250 Frw ku muhungu cyangwa umukobwa akamara umwaka wose ahabwa ubumenyi kandi afashwa n’abatoza babigize umwuga.
Ishyirahamwe ry’Imikino ya Karate mu Rwanda naryo ryatangiye gahunda ihamye yo kuzamura impano z’abakinnyi bato kuko ryabonye ko bishoboka, rishingiye ku midari harimo n’uwa Zahabu rwegukanye muri Shampiyona Nyafurika rwanakiriye mu 2018.
Nyuma yo kubona ko umukino wo gusiganwa ku magare utera imbere cyane mu Rwanda, habayeho korohereza abawigisha ndetse batangira no kubishyira mu bikorwa, aho buri kwezi habaho irushanwa rya Youth Cycling League kandi rikitabirwa n’abana benshi mu bice by’aho rikinirwa, ridasize n’amarerero yo hirya no hino mu gihugu.
Si iyi mikino gusa kuko impande zose z’amashyirahamwe akorana na Minisiteri ya Siporo hashyizwemo imbaraga kugira ngo abana bazamure impano. Aha twavuga nka Handaball, Koga, Taekwondo n’indi myinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!