Hamwe n’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangijwe ku wa Kane, tariki ya 7 Mata bikazageza ku wa 13 Mata 2022, Minisiteri ya Siporo yagaragaje ibikorwa bya siporo byemewe n’ibitemewe.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, rivuga ko muri iki cyumweru imyitozo y’umuntu ku giti cye yemewe ariko hari ibikorwa byabaye bisubitswe.
Ni mu gihe uhereye tariki ya 7 Mata kugeza tariki ya 13 Mata 2022, amarushanwa mu byiciro bitandukanye abaye asubitswe.
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Amakipe cyangwa abakinnyi bafite imikino mpuzamahanga hagati ya tariki 7-13 Mata 2022 bemerewe kuyitabira babanje kubisaba bakanabyemererwa na Minisiteri ya siporo.”
Indi ngingo ivuga ko inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri cyangwa yongera imbaraga (Fitness and Body building) zemerewe gukora zakira umuntu uje ku giti cye.
Bigendanye no kuba igikorwa cyo kwibuka kimara iminsi 100 uhereye tariki 7 Mata 2022 kuzageza ku wa 3 Nyakanga 2022, ibikorwa bya siporo muri rusange bibujijwe aho imihango yo kwibuka ibera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!