00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwizera Olivier yavuze ku kudahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 March 2026 saa 08:21
Yasuwe :

Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, yavuze ku kudahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, agaragaza ko ari igihe kitaragera kugira ngo agirirwe icyizere.

Ibi ni bimwe mu byo yatangaje ku wa Kane, tariki ya 19 Werurwe 2026, nyuma y’umukino wo kwishyura muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pele Stadium, urangira Rayon Sports itsinze Police FC kuri penaliti 4-2, kuko amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu mikino ibiri.

Kwizera Olivier ni umwe mu bakinnyi bagize uruhare runini ku kuba Gikundiro yarakomeje, kuko usibye gutsinda penaliti ya kabiri, yanakuyemo imipira myinshi yabazwe mu mukino hagati.

Abajijwe ku kwitwara neza kwe muri uyu mukino ndetse n’indi yose ariko ntahamagarwe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yavuze ko ataracika intege.

Yagize ati “Uhitamo ni amahitamo ye, njye nzakomeza nkore ibyo nkwiriye kuba nakora, buriya igihe nikigera buriya nzahamagarwa. Ndi Umunyarwanda nkunda igihugu, nkunda no gukinira Ikipe y’Igihugu. Ntabwo nakinira Rayon Sports ngo Ikipe y’Igihugu nimpamagara nanjye kwitaba.”

Kwizera Olivier uri mu banyezamu b’Abanyarwanda bameze neza, yahishuye ko nta kipe iratangira kumuganiriza, nubwo ari kugana ku mpera y’amasezerano ye y’amezi atandatu muri Rayon Sports.

Abanyezamu bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ni Ntwari Fiacre ukinira Kaizer Chiefs FC, Bigirimana Hugo ukinira La Chaux-De-Fonds, Niyongira Patience wa Police FC na Hakizimana Adolphe wa APR FC.

Aba bose ndetse na bagenzi babo bahamagawe, bazahagararira u Rwanda mu mikino ya FIFA Series 2026 izabera i Kigali, kuva tariki ya 26 kugeza 30 Werurwe 2026.

Izindi nkuru wasoma:

Abakinnyi b’impanga mu bashya bahamagawe mu Mavubi azakina FIFA Series 2026

Rayon Sports yageze muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro isezereye Police FC; uko umukino wagenze (Amafoto)

Kwizera Olivier yafashije Rayon Sports gutsinda Police FC
Kwizera Olivier ntiyahamagawe mu Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda nyamara ari mu banyezamu beza muri Shampiyona y'u Rwanda
Kwizera Olivier yahesheje ibyishimo Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages