00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibya Man United byakomeje kuzamba, Man City iratsinda, Livepool yikura ahakomeye

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 26 December 2015 saa 07:58
Yasuwe :

Shampiyona y’u Bwongereza yakomezaga ku munsi wa 18 amakipe amwe nka Manchester United itsindwa 2-1, Manchester City inyagira Sunderland 4-1, Chelsea inganya bigoranye na ho Liverpool ihagarika umuvuduko wa Leicester City ku gitego 1-0.

Umukino wabanjirije indi, Manchester United yongeye gutakaza amanota atatu imbere ya Stoke City ku bitego 2-0 bya Bojan Krkic ku munota wa 19 na Marko Arnautovic 26.

Ni umukino wa kane wikurikiranya iyi kipe ya Louis Van Gaal yatakazaga bikomeza kongera igitutu kuri uyu mugabo ukomoka mu Buhorandi bivugwa ko ashobora gusimburwa na Jose Mourinho mu minsi mike iri imbere.

Manchester City yatsinze Sunderland ibitego 4-1 bya Raheem Sterling, Yaya Toure, Bony na Kevin De Bryune kimwe cya Sunderland gitsindwa na Fabio Borini.

Chelsea ntiyashoboye kubona amanota atatu ku mukino wa mbere w’umutoza mushya Guus Hiddink kuko yanganyije 2-2 na Watford. Ibitego bya Chelsea byose byatsinzwe na Diego Costa naho ibya Watford bitsindwa na Troy Deeney na Ighalo ku munota wa 80 ku mahirwe Chelsea yabonye penaliti ariko Oscar arayihusha.

Liverpool yahagaritse umuvuduko wa Leicester City ku gitego kimwe ku busa cya Christian Benteke winjiye asimbura.

Ibifashijwemo na Hary Kane, Tottenham yanyagiye Norwich City ibitego 3-0 harimo bibiri by’uyu rutahizamu na kimwe cya Thomas Carroll.

Uko imikino yose yarangiye:

Stoke City 2-0 Manchester United

Aston Villa 1-1 West Ham United

Bournemouth 0-0 Crystal Palace

Chelsea 2-2 Watford

Liverpool 1-0 Leicester City

Manchester City 4-1 Sunderland

Swansea City 1-0 West Bromwich Albion

Tottenham Hotspur 3-0 Norwich City

Bojan Krkic afungura amazamu ku munota wa 19
Christian Benteke ahesheje amanota amanota atatu Liverpool bivuye kure
Kevin De Bruyne yishimira na bagenzi be igitego cya kane yatsinze
Rooney utabanje mu kibuga we yisekeraga arebye ibyo bagenzi be bakoraga mu kibuga
Umutoza Wa Stoke City yarenzwe n'ibyishimo arabyina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages