Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Mutarama 2022, ni bwo AS FAR yatangaje ko yasinyishije Manzi Thierry w’imyaka 26.
Uyu mukinnyi wo hagati mu bwugarizi, agiye muri iyi kipe ya gisirikare muri Maroc aho asanzemo Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ bakinanye muri APR FC.
Manzi Thierry yakiniraga FC Dila Gori yo mu Cyiciro cya Mbere muri Georgia yagezemo mu mezi atandatu ashize ndetse akaba yabonaga umwanya wo gukina nubwo atari mu bakinnyi babanzamo buri munsi.
Manzi Thierry yakiniye Marines FC na Rayon Sports yamazemo imyaka ine mbere yo kwerekeza muri APR FC mu 2019.
Ni umwe mu bari bagize Rayon Sports yatwaye Shampiyona ya 2016/17 n’iya 2018/19, inagera muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018.
Si we mukinnyi wenyine AS FAR yaguze kuri uyu munsi wa nyuma w’igura n’igurisha kuko iyi kipe yo muri Maroc yatangaje ko yanaguze rutahizamu w’Umunyafurika y’Epfo Darren Smith ufite imyaka 25.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!